Perezida Kagame yagaragaje akamaro ko gusenga mu buzima bwa muntu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masengesho yo gusengera Igihugu yabaye kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko gusenga ari byiza, bikwibutsa 'icyo turi cyo'.

Yakomeje avuga ko hejuru y'ibyo bikwigisha guca bugufi n'icyo buri wese akwiriye kuba akora mu byo ashinzwe.

Ati "Gusenga ni byiza kandi bikubiyemo ibintu byinshi, gusenga biributsa, bifite byinshi bitwibutsa. Bitwibutsa icyo turi cyo kandi dukwiriye kumenya icyo turi cyo, turi abantu […] kumenya icyo umuntu aricyo binaguha n'umwanya wo gutekereza uko wifata, gutekereza umuco, gutekereza uko wifata mvuga ni kwa kwicisha bugufi. Bitwibutsa n'icyo dukwiriye kuba dukora, icyo dushinzwe."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko urebye imiterere y'Isi n'isanzure, n'uko bikora, byerekana ko hari ububasha bubiri inyuma bw'Imana.

Ati "Iyo dusoma ibijyanye n'isanzure, no muri siyansi ihanitse ibijyanye n'isanzure ni amayobera, bashaka aho iva n'aho ijya bakayibona ariko ntabashobore kubisobanura ngo bavuge ngo ihera he, igarukira he. Buriya mu isanzure harimo ibintu byinshi cyane, byinshi abantu bazi, imibare babara bakameneka imitwe, ntibagere ku ndunduro yabyo."

Muri aya masengesho yabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yavuze ko abantu badakwiriye kwigira ibitangaza ngo bashake kubikangisha abandi, kuko umwanya buri wese afite ku isi ari muto.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yagaragaje-akamaro-ko-gusenga-mu-buzima-bwa-muntu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)