Nyuma y'imyaka 4 babana Yannick Mukunzi yakoze ubukwe na Iribagiza Joy (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yannick Mukunzi yakoze ubukwe na Iribagiza Joy bari bamaze imyaka 4 babana nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko.

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2023, byabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Kicukiro, Heaven Garden i Rebero.

Aha ni n'aho umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko wabereye akaba ari n'aho abatumiwe bakiriwe.

Ni ubukwe bwayobowe n'umunyamakuru Kate Gustave nka MC ni mu gihe Yannick Mukunzi yari agaragiwe n'abarimo Rutanga Eric, inshuti ye magara kuva mu irerero rya APR FC.

Uyu mukinnyi usanzwe ukinira Sandvikens IF muri Sweden ari n'aho yimuriye umuryango we, tariki ya 20 Mutarama 2019 ubwo yiteguraga kwerekeza muri Sweden yasezeranye imbere y'amategeko na Iribagiza Joy bari baranabyaranye umwana w'umuhungu, Mukunzi Ethan.

Yannick Mukunzi uheruka kongera amasezerano y'imyaka 2 muri Sandvikens IF, yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC ndetse na Rayon Sports.

Kate Gustave ni we wari MC
Rutanga Eric ni we wari Parrain wa Yannick Mukunzi
Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy bari bamaze imyaka 4 babana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-imyaka-4-babana-yannick-mukunzi-yakoze-ubukwe-na-iribagiza-joy-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)