Nyuma y'Impanuka yavuzweho na Perezida Kagame hafashwe umwanzuro ukakaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, SSP Irere yavuze ko Polisi yatangiye ibikorwa by'ubugenzuzi bw'izo modoka, kugira ngo harebwe ibibazo zifite, ba nyirazo basabwe kubikosora.

Mu bugenzuzi burimo gukorwa harimo no kureba uko umubare w'abanyeshuri bagenda muri za bisi ngana.

Ati 'Tariki 7 Mutarama 2023, twakoze inama n'inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Uburezi, NESA na RURA n'umujyi wa Kigali, turebera hamwe ibibazo biri mu migendere y'abanyeshuri igihe bajya ndetse banava ku ishuri, hafatwa ingamba zizatangazwa mu gihe cya vuba abantu bakazimenya.'

SSP Irere avuga ko urwego rwa Polisi rwahise rushyiraho umwihariko wo kugenzura izi modoka, kugira ngo zisuzumwe ko nta bibazo zifite ndetse izishaje ba nyirazo basabwe kutazitwaramo abana, kuko ziri mu biteza impanuka.

Iki gikorwa cyo kuzigenzura kirimo kubera i Gikondo ahakunze kubera imurikagurisha, kugira ngo gikorwe vuba.

Bimwe mu byo Polisi isuzuma harimo kureba ko imodoka ifite ubuziranenge (Contrôle technique), kureba ko idashaje ndetse no kureba ko nta bindi bibazo byateza impanuka ifite no kureba ko ifite ibyangombwa by'ubwishingizi.

Ati 'Mu muhanda imodoka zose ubu turabanza tukazireba ko zujuje ibyangombwa n'ubwishingizi, tukanareba n'umubare w'abanyeshuri zitwaye'.

Imodoka basanga ishaje ndetse ifite n'ibindi bibazo bagasaba ko byakosorwa aho bishoboka, byaba bidashoboka nyirayo agahagarika ibikorwa byo gutwaramo abana.

Iri genzura ryatumye hari bamwe mu batwara abanyeshuri muri bisi bakosora ibyo gutwara abana benshi, nk'uko uwitwa Jean Paul Rukundo utwara abana muri Ecole notre Dame des Anges abivuga.

Ati 'Ubu kuva iriya mpanuka yaba turimo kwitwararika ngo tudatwara abana benshi Polisi ikaduhana, ubundi twatwaraga abana 45, none turimo turashyira mu modoka abana 28 gusa'.

Ubu bugenzuzi bwa Polisi ababyeyi babwitezeho kuzagabanya ibibazo biri mu gutwara abana, ndetse hizewe ko bizatanga igisubizo ku mpanuka zituruka ku mikorere mibi yazo.

Iri genzura kandi rije nyuma y'impanuka y'imodoka yari itwaye abana bo ku ishuri rya Path to Success, umwana umwe akitaba Imana abandi benshi bagakomereka.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imirwano-ikomeye-mu-nkengero-z-Umujyi-wa-Kichanga-biravugwa-ko-M23-yawugose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)