Malaya! Malaya! Malaya - Abafana ba Kiyovu Sports baririmba Mukansanga Salima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kutishimira imisifurire ku mukino wabahuje na Gasogi United, abafana ba Kiyovu Sports bibasiye umusifuzi Mukansanga Salima bamuririmba ko ari indaya ndetse ko ashaje.

Uyu munsi Gasogi United yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2022-23.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, umusifuzi mpuzamahanga, Mukansanga Salima ni we wamusifuye aho warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi.

Abafana ba Kiyovu Sports batishimiye bimwe mu byemezo uyu musifuzi yagiye afata byatumye bamuririmba n'umukino ukirimo ko ashaje.

Bagize bati "urashaje, urashaje, urashaje."

Ubwo umukino wari urangiye, Salima arimo agenda agana mu rwambariro, ni ho yahuriye n'uruva gusenya aho batangiye kumuririmba bati "Malaya! Malaya! Malaya!."

Ubwo baririmbaga ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.

Ibikorwa nk'ibi ntabwo byari bimenyerewe muri shampiyona y'u Rwanda ko abafana bashobora kwibasira umusifuzi aho ibikorwa nk'ibi byaherukaga ku mukino wahuje Etincelles na AS Kigali mu Kuboza 2021 aho amakipe yanganyije na 1-1, umusifuzi yari yongeyeho iminota 10 ari na yo AS Kigali yishyuyemo Etincelles, nyuma y'uyu mukino abafana birunze mu kibuga bashaka gusagarira abasifuzi ariko polisi iritambika.

Salima ni we wasifuye uyu mukino ariko bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports ntibishimiye ibyemezo yagiye afata
Ubwo yari asoje umukino we na Moise wari umusifuzi wa 4 berekeza mu rwambariro nibwo abafana ba Kiyovu Sports bamuririmbye bati "Malaya!"
Umwe yamanutse ashaka kujya kumusagarira abashinzwe umutekano baritambika



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/malaya-malaya-malaya-abafana-ba-kiyovu-sports-baririmba-mukansanga-salima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)