"Ikibazo cyabo ntabwo kindeba"-Perezida Kagame yongeye kugaruka ku bibazo bya RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy'umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kitamureba kuko baburiye iki gihugu kikanga kumva.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu muhango wo kwakira indahiro ya perezida wa Sena,Dr Kalinda Francois Xavier,kuri uyu wa Mbere,tariki ya 09 Mutarama 2023.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutukwa kenshi rushinjwa ko rufasha M23 ariko nta ruhare leta ya RDC ifite mu gukemura iki kibazo kiyireba ahubwo igatuma haba ubwicanyi mu baturage bayo binyuze mu magambo y'urwango avugwa n'abayobozi bayo.

Perezida Kagame ati "RDC ihora ivuga ngo 'mugomba gukora ibi ku Rwanda,mugomba gukora ibi ku Rwanda.Babwira Ubumwe bw'Uburayi,Amerika,Bakorere iki u Rwanda,rwakoze iki?,Twakoze iki?.Mukwiye kumva kuki twabikoze?.Kuki twakora ibyo mudushinja gukora?.Kuki mubidushinja?.

Ku rundi ruhande,Perezida Kagame yavuze ko abayobozi ba RDC bakora ibyo bari kwica abantu kubera amagambo y'urwango birigwa bavuga ndetse impunzi nyinshi zikomeje kwisuka mu Rwanda.

Yavuze ko RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 nyamara umutwe w'Iterabwoba FDLR warateye ibisasu mu Rwanda,ndetse ukanambuka ukica abanyarwanda mu Kinigi.

Yakomeje yavuze ko u Rwanda rwiteguye kunengwa ariko ku bintu rukwiriye gukora.Ati "Umuntu umwe aravuga ati 'nidukora ibi tuzabigushinja.Nzaguha icyatuma unsinja mu buryo bwiza.Twiteguye kunengwa ariko tukanengwa ko twakoze ibyo tugomba gukora

Sinabangamira umuntu ufite inyungu ahantu runaka.Ni kuki nakubuza kujya gushaka inyungu muri RDC ushaka kujyayo ?ntabwo ari inshingano zanjye.Ni gute inyungu zawe zagerwaho nta mahoro ahari?.Ntabwo bumva imibare."

Perezida Kagame yavuze ko inyungu u Rwanda rushaka zitandukanye nizo abantu batekereza kuko abanyarwanda abashaka kubaho.Ati "Dufite amateka atubwira ko mbere y'ibindi byose dukwiriye kubaho.Mbere ya byose tugomba kubaho."

Yakomeje avuga ko basobanuriye benshi ku kibazo cya Kongo kandi ari ikintu cyoroshye kumva ariko bakavuga ko u Rwanda rufasha M23 bita umutwe w'Iterabwoba kandi ari abaturage babo.

Ati "Dufite ibihumbi 80 by'impunzi z'abanyekongo kandi haracyaza nyinshi'urambwira ngo nabo n'ibyihebe?,ushobora kuba ukina..."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwaciye muri byinshi byatumye "rukomera cyane nk'urutare".

Yashimangiye ati "Iki ntabwo ari ikibazo cy'u Rwanda.Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese abone ko iki atari ikibazo cy'u Rwanda.

Abumva ko ari ikibazo cy'u Rwanda atari icya Kongo,mbere na mbere "kura izi mpunzi z'Abanyekongo hano.Aba baza buri munsi bahunze ibikorwa bya Leta ya RDC n'imiryango ngo ntabwo leta yabo ikora neza,ntabwo ari ikibazo cyanjye,kuko ari icyanjye cyaba ari n'icy'imiryango mpuzamahanga...Ni ikibazo cyanjye nkuko ari icyanyu."

Yakomeje avuga ko u Rwanda rudakwiriye gukomeza kwikorera uwo muzigo ngo birirwe barutuka kandi ikibazo atari icyarwo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ikibazo-cyabo-ntabwo-kindeba-perezida-kagame-yongeye-kugaruka-ku-bibazo-bya-rdc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)