Hamuritswe imyambaro hizihizwa umwaka ushize... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka ushize atangiye gukorera kuri Mundi Center awusobanura nk'amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe, kuko ababyeyi be bamushyigikira mu byo akunda- Kandi afite icyizere cy'uko abamugana bazakomeza kwiyongera.

Babo w'imyaka 21 y'amavuko yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Budage, bituma agira ubwenegihugu bw'iki gihugu. Ni umwe mu bakiri bato bashoye imari mu kumurika imideli, ashinga iduka ry'imyambaro abifashijwemo n'umuryango we.

Avuga ko iri duka rya 'Sahorn' ari impano yahawe n'umubyeyi we. Aho bacuruza imyambaro y'abagabo, abagore n'abana, kandi ibicuruzwa byose bacuruza biva mu Budage.

Mu muhango wabaye mu mpera za weekend, Babo yavuze ko gushinga iri duka yatekereje ku bushobozi bwa buri wese. Ati "Buri wese yaza akagura."

Mu gihe cy'umwaka umwe ushize bafunguye iri duka avuga ati "Dushima Imana aho twageze... kandi biracyagenda neza. Turashima aho turi. Iyo haje ibintu bishyashya baragaruka..."

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Ich Liebe Dich' yakoranye na Urban Boys, avuga ko bitaye cyane ku kugurisha imyambaro n'inkweto ziri ku rwego rwiza, ku buryo buri wese yishimira ireme ry'ibyo bacuruza.

Avuga kandi ko batanga amahitamo ku bakiriya, ku buryo ushobora kugurira umukunzi wawe ikintu runaka atagishima akazajyayo kwifatira ikindi ashaka.

Umubyeyi wa Babo, Sandrine, yakoze ibijyanye no kumurika imideli igihe kinini byanatumye yemeranya n'umwana gukora ibintu n'ubundi basanzwe bakunda.

Yavuze ko gushora imari mu Rwanda, byaturutse ku mugabo we wabonye uburyo akunda ibijyanye no kumurika imideli yiyemeza kumushyigikira kugira ngo anakorere mu Rwanda. Yavuze ko byinshi biri muri iri duka byose biva mu Burayi.

Sandrine avuga ko mu gihe cy'umwaka ushize bashinze 'Sahorn' yagutse. Akavuga ko yinjiye mu bijyanye n'imideli cyera, nyuma yo kubwira umugabo we kumushyigikira.

Ati "Naricaye mpa igitekerezo umugabo wanjye ndamubwira nti njyewe ndifuza ko nakwikorera, kandi nkora noneho n'ibintu biturutse iwacu mu Rwanda kugira ngo abantu b'iburayi babimenye."

Uyu mugore yakoreye mu Budage, mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi mu 2018, U Buyapani, mu Buholandi no mu bindi bihugu yagiye amurikamo imyambaro cyane cyane ifite akarango k'ibyakorewe mu Rwanda.

Avuga ko i Burayi yamenyekanye cyane, atangira no gutekereza uko yakorera mu Rwanda. Ni igitekerezo avuga ko yahawe na Babo, amusaba ko ibikorerwa mu Burayi nabyo yabigeza mu Rwanda-Hari mu gihe cya Covid-19, banzura gutangiza Sahorn muri Mutarama 2022. Ati "Ndabona nabyo biri kugenda neza."

Ajya inama, akavuga ko buri wese ufite aho ashaka kugera adakwiye gucika intege, ahubwo akwiye gukomeza agahatana kugeza ageze ku ntsinzi.

Ariko avuga ko bagitangira abantu batahise biyumvamo Sahorn, ariko uko bucya n'uko bwije 'baratugannye cyane'. Ikindi ngo ni uko bakira ibitekerezo bitandukanye by'abakiriya bubakirayo mu kurangura ibyo bacuruza.

Sandrine avuga ko amaze iminsi yakira ibitekerezo by'abantu banamusaba gukorera mu bihugu birimo u Burundi. Anavuga ko kuba Babo ari umuhanzi, byongera abakiriya b'iri duka.

Umuraperi M Izzle ni umwe mu bakorana na Babo igihe kinini. Avuga ko byinshi biri muri iyi nzu y'imideli byihariye 'ku buryo utapfa kubisanga ahandi'.

Ibirori byo kwizihiza umwaka ushize Babo afunguye iyi nzu y'imideli byitabiriwe n'abantu bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro barimo nka Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama washinze The Mane, yari kumwe n'umuvandimwe we Safi ari nawe ushinzwe ibikorwa bya The Mane.

Hari kandi Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye mu Rwanda, muri iki gihe ari gukorana na Chriss Hat.

Ibi birori kandi byitabiriwe na Mike Karangwa n'umufasha we n'abandi. Byanahuriranye no kumurika imyambaro mishya igaragara muri Sahorn Ltd, ihanzwe na Lito Ris Design ndetse n'iya Karssh Design.

Lito Ris Design ni inzu y'imideli yashinzwe n'Umunyamakuru wa ISIBO TV, Murenzi Emmanuel, umaze kumenyekana mu itangazamakuru nka Emmalito

Yabwiye InyaRwanda ko yamuritse imbumbe (Collection) y'imyambaro ibiri; imwe yitwa 'Umubavu' indi yitwa 'Umutoni'. Avuga ko zitandukanye mu mabara n'uko ikozwemo. Iyi myambaro icuruzwa na Lito Ris Design iba yashushanyijwe cyangwa se yahanzwe na Emmalito. 

Sandrine, umubyeyi wa Babo yashimye abagize uruhare mu iterambere rya Sahorn mu gihe cy'umwaka umwe ushize batangiye gukora 





Bahawe impano zihariye mu rwego rwo kubashimira gushyigikira 'Sahorn' 

Umuraperi M Izzle usanzwe ukora muri Sahorn yashimiwe umusanzu we mu guteza imbere iyi nzu y'imideli 

Ibi birori byo kwizihiza umwaka ushize Babo afunguye iduka ry'imideli byahuje abantu b'ingeri zinyuranye 

Mike Karangwa n'umufasha we Isimbi Mimi Roselyne bitabiriye ibi birori bya Babo 

Se wa Babo yashimye buri wese ushyigikira urugendo rw'iterambere rw'umukobwa we 

Umunyabugeni yahaye impano y'ifoto Babo 

Ababyeyi ba Babo bagaragaje ishimwe bafite kuri buri wese ushyigikira umwana wabo 

Umuyobozi wa Uno Fashion, Daniel Kwizera [Uri iburyo] ufite abanyamideli bamuritse imyambaro muri iki gikorwa 

Abasore b'ibituza bifashishijwe mu kugaragaza imyambaro yahanzwe n'inzu eshatu z'imideli 

Imyambaro yahangiwe muri 'Sahorn' ya Babo ifite umwihariko mu mabara n'uburyo ikozemo Â Ã‚ Ã‚ 

Buri wese yatekerejweho ubwo iyi myambaro bayihangaga





Umuhanga mu kuvuza Saxophone, Sax Water yifashishije iki gicurangisho cy'umuziki yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zizwi anyura benshi 


Bad Rama washinze The Mane ntiyacitswe n'ibi birori nyuma yo gukora ku mushinga wa The DonPodcast anyuzaho ibiganiro




Abanyamideli bamuritse imyambaro yo muri Karssh Design n'ibindi bijyana nayo





Amakote meza yahanzwe n'inzu y'imideli ya Lito Ris Design yamuritse





Sax Water azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Umutima uramwenya', 'I'm fine' n'izindi



Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru wa KT Radio, Kasirye Martin uzwi nka Mc Tino ni we wayoboye ibirori


Umuraperi M Izzle ni umwe mu bakora muri iyi nzu ya Babo anafasha mu bijyanye n'umuziki Â 


Bada Rama [Ubanza ibumoso], Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi [Uri hagati] na Nizzo Kaboss [Uri ibumoso bwe]




Abanyamideli babanje kwitabwaho mu bijyanye n'ubwiza mbere y'uko bamurika imyambaro Â 


Babo yashyigikiwe na Bad Rama ndetse na Murumuna we Safi, ushinzwe ibikorwa bya The Mane


Abakobwa babarizwa muri Uno Fashion bakoze 'Protocol' muri ibi birori



Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito washinze Lito Ris Design [Uri iburyo] yifashishije abanyamideli bagaragaje imyambaro yahanze 


Nsengiyumva Alphonse washinze SupraFamily itegura amarushanwa ya Miss Supranational, ibihembo bya Rwanda Influencers Awards n'ibindi




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BODIDI' YA BABO

">

Kanda hano na hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125008/hamuritswe-imyambaro-hizihizwa-umwaka-ushize-umuhanzikazi-babo-ashinze-inzu-yimideli-amafo-125008.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)