Habayeho impinduka mu buryo Ingabo z'u Rwanda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2022, hatangajwe ko habaye impinduka mu buryo abasirikare b'u Rwanda RDF bazajya bambara amapeti mu buryo butandukanye, bitewe n'akazi barimo gukora.

Amapeti azajya yambarwa mu gituza aho kuyambara ku ntugu nk'uko byari bisanzwe. Abasirikare bari mu rwego rw'aba ofisiye n'abasirikare bato, impuzankano zabo igihe bari ku rugamba  cyangwa barimo gucunga umutekano bazajya bazambara amapeti ari mu gituza.

Izi mpinduka ku myambarire y'amapeti kuri ba Ofisiye n'abasirikare bato ntabwo izareba impuzankano zambarwa mu birori no mu biro, kuko bazakomeza kwambara amapeti ku ntugu, igihe bari mu kazi gakorerwa mu biro cyangwa igihe bari mu birori.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga aganira n'UMUSEKE dukesha iyi nkuru, yavuze ko ari 'Mu rwego rwo guhindura imyambarire.'

Abasirikare mu Ngabo z'u Rwanda bo ku rwego rwa Ofisiye bambaraga amapeti ku ntugu zombi, n'abo ku rwego rw'abasirikare bato bambaraga ipeti mu ibara ry'umuhondo cyangwa ubururu bw'ikirere ku ngabo zirwanira mu kirere baryambaraga ku rutugu rw'iburyo, aba bose ryimuriwe mu gituza ku gitambaro cy'icyatsi.'

Aya mavugurura mu myambarire y'amapeti mu ngabo z'u Rwanda, akaba ahura neza n'uko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Bwongereza bambara amapeti.








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124682/habayeho-impinduka-mu-buryo-ingabo-zu-rwanda-zambara-amapeti-124682.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)