FARDC yashinje u Rwanda gucura amajwi ayisebya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,FARDC,cyasohoye itangazo ryamagana amajwi amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari aya Minisitiri w'Umutekano w'igihugu aganira na Gen Mugabo ngo basjake umusada wa FDLR.

MU itangazo FARDC yashyize hanze uyu munsi,yavuze ko ijwi ryumvikanye muri ayo majwi yo kuri telefoni atari irya Minisitiri w'Umutekano ndetse ngo nta n'ijwi rya Gen Mugabo ririmo.

Ikomeza igira iti "Ayo majwi yacaracaye yakozwe n'abatasi b'u Rwanda.Yakozwe n'uwitwa Bernard BYAMUNGU.Umwe mu bikoresha bya M23 ikoreshwa na leta ya Kigali kugira ngo irimbure Abatutsi muri Kongo."

Aba bavuze ko u Rwanda rwibeshye kuri ayo majwi rwacuze ngo kuko ngo ibyavuzwe bidakorwa mu gisirikare cya FARDC kuko ngo Minisitiri w'Umutekano adatanga amategeko cyangwa ngo avugane n'abayoboye urugamba.

Bavuze ko intego y'u Rwanda ari ugusiga icyashya cy'ubwicanyi izi ngabo za FARDC hanyuma rugafata ubutaka bwa RDC.

Nubwo FARDC ivuga ibi,umutwe wa M23 Perezida Tshisekedi yemera ko ari abanyekongo wayishinje gukora jenoside ndetse witeguye kuyihagarika.

Izi ngabo zaFARDC zifatananyije n'inyeshyamba za FDLR zabyutse zihanganye n'inyeshyamba za M23 zigamije kwisubiza Umujyi wa Kitshanga.

Amakuru aravuga ko imirwano yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023 , ko mu rukerera aribwo igitero gikaze cyagabwe n'ingabo za Leta FARDC ku birindiro by'umutwe wa M23 biri ahitwa Kitsimba ni mu Bilometero 4 ujya mu mujyi wa Kitshanga.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/fardc-yashinje-u-rwanda-gucura-amajwi-abasebya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)