Annie wakunzwe muri filime '24' yitabye Imana azize uburwayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'urupfu rwa Annie Wersching wari ufite imyaka 45 yamenyakanye ku wa 29 Mutarama 2023, bitangajwe n'umugabo we Stephen Full.

Wersching wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Missouri yatangiye gukina filime mu 2002, amenyakana cyane muri filime '24' akina ari umukozi wa FBI witwa Renee Walker.

Uyu mugore ariko kandi yari azwi muri filime zakunzwe nka 'Star Trek', 'Timeless', 'The Miracle of Christmass' n'izindi.

Asize abana batatu yabyaranye na Stephen Full, umunyarwenya bashakanye mu 2009.

Amakuru ahari ahamya ko Annie yamenye ko arwaye kanseri mu 2020 icyakora abigira ibanga ndetse akomeza no gukina nk'ibisanzwe, kugeza ubwo yitabye Imana benshi batari bazi iby'uburwayi bwe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/annie-wakunzwe-muri-muri-filime-24-yitabye-imana-azize-umurwayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)