
Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com, yatangiye kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 azarangira ku wa 4 Gashyantare 2023. Kuri uwo munsi nibwo hazaba igikorwa cyo guhitamo abanyamideli 30, bakomeze mu kindi cyiciro (Top 30 Selection).
Aba banyamideli 88 bavuye mu 177 biyandikishije binyuze kuri Email. 30 bazakomeza ni abagize amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), batanu batoranyijwe n'abafana (Public Choice) ndetse na batanu bahize abandi mu kwiyerekana neza (5 Best in virtual Casting) abandi 15 bazatangwa n'Akanama Nkemurampaka (15 by Judges).
Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iki gikorwa, yabwiye InyaRwanda ko mu guhitamo abanyamideli 30 bazaha ijambo abafana.
Yavuze ati 'Tuzashyiraho uburyo abafana bagira ijambo mu rwego rwo kubaha umwanya wo guhitamo abagomba gukomeza. Hiyandikishije benshi, rero abafana bazahitamo batanu bajya mu kindi cyiciro babona bahize abandi."
Akomeza ati "Impamvu twahaye umwanya abafana, ni uko usanga mu bikorwa byinshi usanga ababikurikirana bataha bavuga ko batanyuzwe. Rero utazakomeza hariya ubwo n'abafana ntibazaba bamushimye. Ni ukugira ngo habeho umucyo uhagije muri iki gikorwa.
Ibi bikorwa nk'ibi by'imideli byafashije abarimo Naomi Campbell, Gisele Bündchen, Cindy Crawford, Lais Ribeiro n'abandi.
Ku wa 3 Ukuboza 2021, ikinyamakuru DailyMail cyasohoye inkuru igaruka ku kuntu Naomi Campbell yitwaye mu kumurika imideli mu gikorwa cyiswe 'Arise Fashion Week', cyabereye muri Hotel Armani i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.
Icyo gihe, iki kinyamakuru cyavuze ko imyaka 36 ishize nta muntu ufite ikibazo ku buhanga bwa Naomi, mu kumurika imideli.
Uyu munyamideli w'Umwongereza w'imyaka 51, aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2019 ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina.
Izina rye ryagiye ryisanisha n'ibikorwa byo kumurika imideli bikomeye ku Isi. Abari gutegura 'Rwanda's Global Top Model' bavuga ko barangamiye gufasha abanyamideli bo mu Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga nk'urw'abandi.
Ni ku nshuro ya mbere kigiye kubera mu Rwanda, mu ntego yo gushyigikira no guteza imbere abiyumvamo impano zo kumurika imideli.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Laura Sarah ni we wari imbere mu majwi
KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MU IRUSHANWA
AMAFOTO Y'ABASORE N'INKUMI BAHATANYE MURI IRI RUSHANWA:
1.Divine Muziranenge

2.Piorrine Kabasinga

3.Naomi Muhoza
4.Joy Rwagitinywa

5.Olive Gihozo

6.Shamimu Kamanzi

7.Esther Kamanzi

8.Hortence Gakwanya

9.Adraide Uwase

10.Annette Karenzi

11.Flora Ineza

12.Kany Nikeze Mupenzi

13.Nelly Mukundwa

14.Lea Nzamukosa

15.Teddy Rudasingwa

16.Aimee Uwase

17.Danmbaye Ndarbe

18.Sarah Mugiraneza

19.Sandrine Uwimpuhwe

20.Justin Shema

21.Umubyeyi Deborah

22.Ndikumana Zawadi

23.Tuyisenge Ruth

24.Gihozo Patience

25.Uwiragiye Grace

26.Batamuriza Yvette

27.Muberarugo Ellianh

28.Sarah Laura

29.Marie Nsanzimana Benigne

30.Annet Shallon Rwahama

31.Iwacu Grettah

32.Alliance Atete

33.Benitha Karire

34.Cecile Murerwa Uwimana

35.Munyana Kenson

36.Marie Grace Bateta

37.Diane Ngabonziza

38.Marie Bonne Ngirimana

39.Nadia Umuhire

40.Ugirimbabazi Cecile

41.Michelle Ashimwe

42.Zaninka Emelyne

43.Fabiola Teta Nshuti

44.Quethia Ritha Mudahogora

45.Amelia Mwiza

46.Iradukunda De Dieu

47.Muhoza France

48.Niyiturinda Aime Jesus

49.Uwamahoro Joana

50.Beyse Uwambayinema

51.Jovaille Boase

52.Rosine Bamurange

53.Umutoni Christelle

54.Nahimana Esther

55.Akumuntu Kevine

56.Uwera Anette

57.Isimbi Sylivie

58.Nzayihimbaza Rachel

59.Mutesi Ruth

60.Mugemana Justin

61.Kakira Prince

62.Ishimwe Christopher

63.Buseyi Christian

64.Umutesi Nadine

65.Nshogoza Jean

66.Habimana Eric
67.Mugisha Andrew

68.Mugabe Brian

69.Birasa Edison

70.Mucyo Kelyan

71.Hakim Cedric

72.Hamad Yasin

73.Nshuti Boris

74.Sangano Chris

75.Uwurukundo Erson

76.Gatete Fred

77.Willy Cedrick

78.Abdul Karim Kayumba

79.Irumva Mugisha Jacob

80.Nkurunziza Kenny

81.Ishimwe Kevin

82.Ruberwa Edvin

83.Rebero Iriho Osee

84.Israel Maic

85.Patrick Umukunzi

86.Alan Mac Rwemerakurinda

87.Uzabakiriho Emmy

88.Umuganwa Goretti