Amatora yatangiye mu banyamideli 88 bahatanye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amatora ari kubera ku rubuga rwa Noneho.com, yatangiye kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 azarangira ku wa 4 Gashyantare 2023. Kuri uwo munsi nibwo hazaba igikorwa cyo guhitamo abanyamideli 30, bakomeze mu kindi cyiciro (Top 30 Selection).

Aba banyamideli 88 bavuye mu 177 biyandikishije binyuze kuri Email. 30 bazakomeza ni abagize amajwi menshi mu itora ryo kuri internet (Most Voted), batanu batoranyijwe n'abafana (Public Choice) ndetse na batanu bahize abandi mu kwiyerekana neza (5 Best in virtual Casting) abandi 15 bazatangwa n'Akanama Nkemurampaka (15 by Judges).

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa iri gutegura iki gikorwa, yabwiye InyaRwanda ko mu guhitamo abanyamideli 30 bazaha ijambo abafana.

Yavuze ati 'Tuzashyiraho uburyo abafana bagira ijambo mu rwego rwo kubaha umwanya wo guhitamo abagomba gukomeza. Hiyandikishije benshi, rero abafana bazahitamo batanu bajya mu kindi cyiciro babona bahize abandi."

Akomeza ati "Impamvu twahaye umwanya abafana, ni uko usanga mu bikorwa byinshi usanga ababikurikirana bataha bavuga ko batanyuzwe. Rero utazakomeza hariya ubwo n'abafana ntibazaba bamushimye. Ni ukugira ngo habeho umucyo uhagije muri iki gikorwa.

Ibi bikorwa nk'ibi by'imideli byafashije abarimo Naomi Campbell, Gisele Bündchen, Cindy Crawford, Lais Ribeiro n'abandi.

Ku wa 3 Ukuboza 2021, ikinyamakuru DailyMail cyasohoye inkuru igaruka ku kuntu Naomi Campbell yitwaye mu kumurika imideli mu gikorwa cyiswe 'Arise Fashion Week', cyabereye muri Hotel Armani i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Icyo gihe, iki kinyamakuru cyavuze ko imyaka 36 ishize nta muntu ufite ikibazo ku buhanga bwa Naomi, mu kumurika imideli.

Uyu munyamideli w'Umwongereza w'imyaka 51, aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2019 ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina.

Izina rye ryagiye ryisanisha n'ibikorwa byo kumurika imideli bikomeye ku Isi. Abari gutegura 'Rwanda's Global Top Model' bavuga ko barangamiye gufasha abanyamideli bo mu Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga nk'urw'abandi.

Ni ku nshuro ya mbere kigiye kubera mu Rwanda, mu ntego yo gushyigikira no guteza imbere abiyumvamo impano zo kumurika imideli.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Laura Sarah ni we wari imbere mu majwi

KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE MU IRUSHANWA

AMAFOTO Y'ABASORE N'INKUMI BAHATANYE MURI IRI RUSHANWA:


1.Divine Muziranenge


2.Piorrine Kabasinga


3.Naomi Muhoza


4.Joy Rwagitinywa


5.Olive Gihozo


6.Shamimu Kamanzi


7.Esther Kamanzi


8.Hortence Gakwanya


9.Adraide Uwase


10.Annette Karenzi


11.Flora Ineza


12.Kany Nikeze Mupenzi


13.Nelly Mukundwa


14.Lea Nzamukosa


15.Teddy Rudasingwa


16.Aimee Uwase


17.Danmbaye Ndarbe


18.Sarah Mugiraneza


19.Sandrine Uwimpuhwe


20.Justin Shema


21.Umubyeyi Deborah


22.Ndikumana Zawadi


23.Tuyisenge Ruth


24.Gihozo Patience


25.Uwiragiye Grace


26.Batamuriza Yvette


27.Muberarugo Ellianh


28.Sarah Laura


29.Marie Nsanzimana Benigne


30.Annet Shallon Rwahama


31.Iwacu Grettah


32.Alliance Atete


33.Benitha Karire


34.Cecile Murerwa Uwimana


35.Munyana Kenson


36.Marie Grace Bateta


37.Diane Ngabonziza


38.Marie Bonne Ngirimana


39.Nadia Umuhire


40.Ugirimbabazi Cecile


41.Michelle Ashimwe


42.Zaninka Emelyne


43.Fabiola Teta Nshuti


44.Quethia Ritha Mudahogora


45.Amelia Mwiza


46.Iradukunda De Dieu


47.Muhoza France


48.Niyiturinda Aime Jesus


49.Uwamahoro Joana


50.Beyse Uwambayinema


51.Jovaille Boase


52.Rosine Bamurange


53.Umutoni Christelle


54.Nahimana Esther


55.Akumuntu Kevine


56.Uwera Anette


57.Isimbi Sylivie


58.Nzayihimbaza Rachel


59.Mutesi Ruth


60.Mugemana Justin


61.Kakira Prince


62.Ishimwe Christopher


63.Buseyi Christian


64.Umutesi Nadine


65.Nshogoza Jean


66.Habimana Eric


67.Mugisha Andrew


68.Mugabe Brian


69.Birasa Edison


70.Mucyo Kelyan


71.Hakim Cedric


72.Hamad Yasin


73.Nshuti Boris


74.Sangano Chris


75.Uwurukundo Erson


76.Gatete Fred


77.Willy Cedrick


78.Abdul Karim Kayumba


79.Irumva Mugisha Jacob


80.Nkurunziza Kenny


81.Ishimwe Kevin


82.Ruberwa Edvin


83.Rebero Iriho Osee


84.Israel Maic


85.Patrick Umukunzi


86.Alan Mac Rwemerakurinda


87.Uzabakiriho Emmy


88.Umuganwa Goretti



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125013/amatora-yatangiye-mu-banyamideli-88-bahatanye-muri-rwandas-global-top-model-amafoto-125013.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)