Amagare: Ikipe y' u Rwanda yambariye kwegukan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

La Tropicale Amissa Bongo ni rimwe mu masiganwa akomeye muri Africa, aho ringanya na Tour du Rwanda urwego (2,1) nk'uko bigenwa n'impuzamashyirahamwe y'umukino w'amagare ku isi, akaba ari yo masiganwa abiri gusa afite uru rwego muri Africa.

Team Rwanda yageze muri Gabon ndetse inakora imyitozo ya mbere yitegura isiganwa muri rusange, by'umwihariko agace ka mbere kazakinwa kuri uyu wa 23, aho abasiganwa bazava i Bitam berekeza Oyem ku ntera ya Kilometero 122.

Abakinnyi 6 bagize ikipe y' u Rwanda ni Areruya Joseph, Kajyibwami Swayibu, Mugisha Moise, Byukusenge Patrick, Uhiriwe Renus na Manizabayo Eric 'Karadiyo' bazaba bahabwa amabwiriza n'umutoza mukuru, Sempoma Felix.

Team Rwanda

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 16 rigizwe n'uduce 7 tuzakinwa kuva ku ya 23 kugeza tariki 29 Mutarama 2023. Hazahatana amakipe 15 arimo ayo muri Africa, i Burayi no muri America.

Amakipe akomeye arimo twavuga nk'ikipe y'igihugu ya Erithrea, Burgos BH yo muri Espagne, Total Directe Energie yo mu Bufaransa, Ikipe y' u Rwanda na EF Education - Nippo Development yo muri Leta Zunze Ubumwe z'America.

Team Rwanda ni imwe mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kuko igizwe n'abakinnyi bamenyereye amasiganwa yo muri Africa, bayobowe na Areruya Joseph waryegukanye muri 2018. Ikipe y' u Rwanda yihariye agahigo ko kuba ikipe rukumbi yo muri Africa yatwaye La Tropicale Amissa Bongo.

Areruya Joseph 'Kimasa' yatwaye La TAB 2018

Uretse Areruya Joseph watwaye La TAB, ikipe y' u Rwanda inafite Mugisha Moise watwaye Tour du Cameroon 2022, Manizabayo Eric watwaye Shampiyona y' u Rwanda 2022 mu gusiganwa bisanzwe na Kajyibwami Swayibu watwaye agace ka Shampiyona ko gusiganwa n'ibihe (ITT).

Hari kandi Byukusenge Patrick ugira ubuhanga mu gucungira umutekano bagenzi be ndetse na Uhiriwe Byiza Renus wihuta mu kuvuduka byo gusoza isiganwa (Final Sprint).

Byukusenge Patrick ni umwe mu bamenyereye imihanda yo muri Africa

La TAB ni rimwe mu masiganwa akomeye arebwaho iyo hagiye gutangwa igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka muri Africa, Icyo Areruya Joseph yegukanye muri 2018 amaze guhigika ibikomerezwa i Libreville.

Iri rushanwa kandi rizongerera imbaraga n'ubumenyi abakinnyi ba Team Rwanda ndetse ribafashe kurushaho kwitegura neza kuzahatana muri Tour du Rwanda 2023 iteganijwe kuzazenguruka intara zose z' Urw'imisozi 1000 mu mpera za Gashyantare.

Uhereye Ibumoso; Areruya Joseph, Kajyibwami Swayibu, Manizabayo Eric, Uhiriwe Byiza Renus na Mugisha Moise



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125174/amagare-ikipe-y-u-rwanda-yambariye-kwegukana-la-tropical-amissa-bongo-2023-125174.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)