Adrien Niyonshuti ayoboye ikipe y'igihugu ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyonshuti Adrien wamamaye mu mukino w'amagare mu Rwanda, ni we munyarwanda uri muri La Tropicale Amissa Bongo atari kumwe n'ikipe y'u Rwanda, ahubwo ayoboye ikipe y'igihugu ya Benin yamwizeye ikamugira umutoza mukuru.

Mu ntangiriro z'icyumweru gishize nibwo ibinyamakuru by' i Cotonou muri Benin byemeje ko Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yahawe amasezerano y'umwaka umwe nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Benin isanzwe itazwiho byinshi mu mukino w'amagare.

Adrien mu mwenda w'ikipe ya Benin

Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare muri Benin ryateguranye imishinga na Adrien Niyonshuti usanzwe abarizwa mu Butaliyani, yemera kuza muri America ngo afashe abanya-Benin gutera intambwe ijya imbere mu mukino w'amagare ndetse na we yubake izina mu butoza.

Ku ikubitiro, Adrien yajyanye n'abasore batanu b'ikipe ya Benin mu mihanda yo muri Gabon, aho bagiye kugerageza gushaka imidari muri irushanwa mpuzamahanga rya La Tropicale Amissa Bongo 2023 ryatangiye kuri uyu wa mbere rikazasoza ku ya 29 Mutarama 2023.

Abakinnyi batandatu bahagarariye Benin muri la La TAB 2023 ni; Sagbo Emmanuel, Soudji Romouald, Sowou Remi, Sudjede Ricardo, Saizonou Giorad na Kinnouhezan Honoré ari nabo batoranijwe mu beza basanzwe bakanyakanye i Cotonou.

Abaserukiye Benin muri La TAB 2023

Nyuma ya La Tropicale, Niyonshuti n'abakinnyi be bazakomereza muri Tour ya Mauritania mbere yo gutoranya abo azazana nabo i Kigali mu Rwanda, ahazabera Shampiyona Nyafurika y'amagare ya 2023, iteganijwe muri Werurwe.

Mu kiganiro kigufi Adrien Niyonshuti yahaye InyaRwanda, yemeje ko amaze iminsi agizwe umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Benin, aho atekereza kuzakorera mu gihe cy'imyaka itatu kugira ngo azabe amaze kugeza abanya-Benin kuri byinshi.

Yagize ati "Perezida w'ishyirahamwe ry'amagare muri Benin twaraganiriye  ambaza niba nabafasha, twemeranya gukorana umwaka ushobora kongerwa kuko icyerekezo cyanjye ni icy'imyaka itatu kugira ngo ibyo ntekereza kubagezaho nzabe nabibagejejeho. Ndi umutoza mukuru w'ikipe ya Benin."

Abanya-Benin bafitiye icyizere umutoza Adrien Niyonshuti

Niyonshuti w'imyaka 36 y'amavuko ni umwe mu banyarwanda bamamaye kubera umukino w'amagare, aho yanegukanye Tour du Rwanda ya 2008 mbere y'uko iba mpuzamahanga, byiyongera ku yandi masiganwa yatwaye mbere na nyuma y'aho.

Nyuma yo guhagarika gukina, Adrien yinjiye muri gahunda zo gutoza no gufasha iterambere ry'amagare mu Rwanda no muri Africa muri rusange. Yatoje ikipe ya Skol Adrien Cycling (SAC) yari anafitemo imigabane, nyuma ashinga ikipe ye bwite yise Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA).

Si ubwa mbere Niyonshuti ahawe ikaze mu ikipe y'igihugu ya Benin kuko yakoranye n'abakinnyi bayo abaha inama n'ubunariribonye mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2022, ubwo biteguraga Tour du Benin yo isanzwe iba muri Gicurasi.

Adrien yabaye umukinnyi mpuzamahanga, Aha yakiniraga Dimension Data yakoreraga muri Africa y'Epfo no mu Butaliyani



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125209/adrien-niyonshuti-ayoboye-ikipe-yigihugu-ya-benin-i-libreville-125209.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)