Abakobwa bagwaga igihumure babonye abahanzi bakunda bagiye he? Ese igikundiro ku bahanzi cyarashize? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byageze aho birenga gufatwa nk'urukundo bakundwa, bigera naho byitwa gushaka kwamamarira kuri abo bahanzi, mu gihe hari n'abandi bahaga agaciro amarangamutima y'abo bakobwa kuko bazi uko bimera gukunda umuntu cyangwa ikintu ntukibone.

Kuva mu mwaka wa 2019, 2020 ibitaramo bisubikwa, kugeza bisubukuwe muri 2021, nta mukobwa wongeye kurira cyangwa ngo agwe igihumure bitewe n'urukundo akunda uwo muhanzi runaka.

Abakobwa baririra abahanzi ntibakibaho? Impamvu zabateraga kurira ntizikibaho? Cyangwa ababarizaga ntibagicengera imitama yabo nkuko byahozeho muri ya myaka twababwiye haruguru?

Byatangiye kuwa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, Ubwo umuhanzi The Ben yaririrmbaga mu gitaramo kiswe 'Intsinzi Concert'. Ubwo The Ben yageraga ku rubyiniro, umwe mu bafana be yaramwishimiye cyane, biramurenga bigera aho agwa igihumura, abashizwe ubutabazi barahagoboka.

Abakozi ba 'Croix Rouge' bamuhaye ubuvuzi bw'ibanze nk'ibisanzwe birananirana hanyuma uwo mukobwa avuga ko ikiri bumukize ari ukubonana na The Ben. The Ben asoje kuririmba yabwiwe iby'iyo nkumi, nawe aza kuyireba, arayihobera ari nako ayihumuriza birangira iki.

Nyuma y'amezi 2 gusa, kuko taliki ya 6 Ukwakira 2017 ubwo Meddy yitabiraga ibitaramo byo kuzenguruka tumwe mu turere, yamamaza imwe kampanyi ikomeye ya hano mu Rwanda ,bamwe mubakobwa baguye igihumure abandi bararira cyane bifuza kurambika imisaya yabo mu bituza bya Meddy wafashe umwanya uhagije wo kubyubaka.

Nyuma y'imyaka 7 ataba mu Rwanda, Meddy yatungutse imbere y'abatuye i Huye bamwe barahungabana bagwa igihumure bazanzamurwa n'uko abahobeye.
Mu gitaramo cya cyabereye i Huye kuri uyu wa 6 tariki 07/10/2017, Meddy yatungutse ku rubyiniro abantu baragwirirana buri wese ashaka kujya aho amureba neza, ni ko banavuzaga induru nyinshi bazamura amaboko bamugaragariza urukumbuzi. Habaye udushya twinshi gusa agatsiko k'abakobwa bagaragazaga ko bafana Meddy cyane katunguranye ubwo kajyaga ahegereye urubyiniro bashaka kumusuhuza no kumukoraho, umwe muri bo agwa igihumure yitura hasi bagenzi be batangira kumuhungiza.

Meddy yari ku rubyiniro aririmbana n'abafana ndetse yanyujijemo amanuka muri bo, yongeye kuzamuka ku rubyiniro aririmbana n'umwana w'umuhungu ni bwo aba bakobwa bamurembuzaga bamwereka ko mugenzi wabo yaguye igihumure nuko Meddy agorwa no kumanuka ku rubyiniro ngo amugereho kubera uburyo umubyigano wari mwinshi abakobwa bamuhobera, ageze kuri uyu waguye igihumure barahoberana cyane aho barekuraniye amera nk'uhahamutse bamutwara mu maboko agenda arira cyane ajya guhabwa ubutabazi bw'ibanze buhabwa undi muntu wese ugira ikibazo ahantu hari abantu benshi.


Taliki ya 5 Werurwe 2018 nibwo ku rubuga rwa youtube hacicikanye inkuru y'umukobwa wari kuri stade ya Kigali ubwo umukinnyi Mukunzi Yannick yavaga mu kibuga, uyu mukobwa akarira cyane avuga ko yifuza gusuhuza Yannick kubera ko amukunda cyane.

Byaje kurangira Yannick atumijwe, aza gusuhuza uyu mukobwa, gusa kuko yari afite umwanya muto yaje kugenda uyu mukobwa adashize ipfe ndetse anatangaza ko bitari bihagije.

Mu gitaramo cyabaye taliki ya 23 Weruwe 2018 i Musanze cyo kumurika abahanzi bagize The Mane Label umukobwa umukobwa yavuye mu bandi azamuka ku rubyiniro ahobera uyu muhanzi, abashinzwe umuteka bongera bamusubiza hasi.
Igitaramo kirangiye Safi yasanze wa mukobwa yamutegereje arongera aramusingira amuhobera by'igihe kinini avuga ko yakunze Safi kuva akiri mu itsinda rya Urban Boys.

Uyu mukobwa yahawe umwanya ahoberana na safi ndetse amuryamaho nkuko yabyifuzaga, ashima Safi kubw' umwanya we yamuhaye ndetse akagerageza kumubaha hafi.


Kuva mu ntangiriro za 2018 kugeza muri 2022 byari bitarongera kubaho ko umukobwa arira kubera urukundo akunda icyamamare. Cyakora mu gitaramo The Ben aherutse gukorera kuri BK Arena, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y'umukobwa witwa Umuhoza Hadidja arimo kurira cyane yifuza guhura na The Ben.

Uyu mukobwa nyuma yatangaje ko akunda The Ben cyane kuva ku ndirimbo ye yise 'Amaso ku maso' ndetse ngo ko amuhoza ku mutima nk'uko indirimbo ye ibivuga.
Yavuze ko urukundo amukunda Atari urwo kuzamugira umugore ngo kuko bitashoboka, ahubwo ko amukunda nk'umufana.

Mu gusoza iyi inkuru umuntu yakwibaza impamvu umubare w'abakobwa baguye igihumure mu mwaka wa 2017-2018 wagabanyutse. Ukongera ukanibaza impamvu nta musore wari wagaragara waguye igihumure kubera umuhanzikazi akunda. Ese ni igitsina gabo kitagira amarangamutima nk'abandi cyangwa ni uko nta muhanzikazi urabakora ku mutima kuburyo wamugwira igihumure?



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/babakobwa-bagwaga-igihumure-babonye-abahanzi-bagiye-he-abahanzi-bo-se

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)