VIDEO : M23 ihishuye Abatutsi batwikiwe I Bukavu n'i Masisi inatangaza ikigiye gukurikiraho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Avuga ko kuba Perezida Tshisekedi avuga ko FDLR ntacyo igitwaye biteye isoni kuko nta Leta ikwiye kwemera ko abaturage bayo batwikwa bakaribwa ku manywa.

Agaruka ku byatangajwe n'muvugizi wa FDLR Uherutse gutangaza ko bahari kandi ari umutwe witeguye kurwana atumva icyo Leta , Munyarugero avuga ko imiryango mpuzamahanga yagakwiye kwibase niba Tshisekedi ari Perezida wa FDLR cyangwa se niba uyu mutwe atari abanyarwanda.

Mu kiganiro na UKWEZI ,Munyarugeri yavuze ko FDLR yakabanje gucurwa mu Rwanda kuko M23 iri iwabo kandi nta hantu ha hamwe abarwanyi ba M23 bazava ngo hagenzurwe n'ingabo za EAC kuko bari iwabo.

Ashimangira ko mu gihe imiryango mpuzamahanga yaba itagize icyo ikora ngo ibikorwa bya FDLR ku Batutsi bihagarare bo biteguye kwirwanaho kuko ngo nubwo bashyize imbunda hasi ariko batazihambye.

Akomeza avuga ko nk'uko byemerejwe I Luanda mu gihe M23 ikomeje gutabaza amahanga ngo atabare abatutsi barimo kwicwa na FDLR ndetse no kuba aba yita abicanyi batarava mu gihugu cyabo nabo bazakomeza guhagarika ubwicanyi bukorwa uko byagenda kose.

Yongeraho ko koko niba Ingabo za EAC zije kugaba ibitero kuri M23 n'abaturage icungiye umutekano nabo bazirwanaho.

Ku biherutse kuvugwa na Minisitiri w'Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya wavuze ko M23 yari ihagarariwe n'u Rwanda mu biganiro biteye isoni kuko u Rwanda Rwahagararira FDLR kuko ariyo banyarwanda naho abandi ari Abanye-Congo ntaho bahuriye n'u Rwanda.

Ati'' Congo ni iyacu twese, Muyaya afite aho avuka, Ngira aho mvuka, Tshisekedi akagira aho avuka na Makenga akagira iwabo, twese dufite iwacu muri Congo, turi Abanye-Congo nkabo rero , nibemere batuze dusangire nk'uko natwe tutabavutsa
uburenganzira bwabo''

M23 : Nta gice na gito twarekuye mu byo twafashe kandi tuzirwanaho|| Nubu hari abo bishe barabatwika



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/VIDEO-M23-ihishuye-Abatutsi-batwikiwe-I-Bukavu-n-i-Masisi-inatangaza-ikigiye-gukurikiraho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)