Urakagenda buheri-heri wababereye nk'umubirizi! Bamwe mu bakinnyi bashavujwe na 2022 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari bamwe mu bakinnyi batazibagirwa umwaka wa 2022 bitewe n'ibyo bawubonyemo, hari abo waryohewe ariko hari n'abo wabihiye mu buryo bukomeye.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu bakinnyi batazibagirwa umwaka wa 2022 n'ibihe bibi bawugiriyemo, hari abashobora kuba barawutangiye neza ariko bakawusoza na bi.

Yannick Mukunzi

Yannick Mukunzi ni umukinnyi w'umunyarwanda ukinira Sandvikens IF muri Sweden, ni umukinnyi utazibagirwa ko amezi 12 yose yayamaze nta mukino n'umwe akinnye bitewe n'ikibazo cy'imvune yo mu ivi yagize mu Kwakira 2021, yari yabwiwe ko agomba kumara amezi 6 hanze y'ikibuga ariko umwaka wose ushize ataratangira gukina, gusa imyitozo yo yarayitangiye.

Rwatubyaye Abdul

Kapiteni wa Rayon Sports kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bahuritse mu mwaka wa 2022, mu ntangiriro za wo ubwo yakiniraga FC Shkupi muri Macedonia yagize ikibazo cy'imvune y'agatsintsino aza kubagwa, yamaze amezi 7 adakina muri Kanama 2022 yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2, gusa na bwo yaje kugira indi mvune yo mu ivi akaba agomba kubagwa. Uyu mwaka wamubere impfabusa.

Yves Mutabazi

Umwe mu bakinnyi beza ba Volleyball u Rwanda rwari rufite muri iyi minsi wamaze no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yves Mutabazi ni umwe mu bantu bahuye n'ibyo batazabagirwa muri uyu mwaka wa 2022.

Muri Mutarama 2022 yaje guhura n'ikibazo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, aho yari asanzwe akinira ikipe ya Al Jazira SC, yaje kuburirwa irengero mu buryo butunguranye, inkuru zikavuga ko yashimuswe cyane ko amashusho ngo yagaragaye mbere y'uko aburirwa irengero habanje kuba imirywano, ariko ku bufatanye bw'Ambasade y'u Rwanda muri UAE n'inzego zibishinzwe, yaje gushakishwa araboneka, agarurwa mu Rwanda.

Itangishaka Blaise}]

Ni mumukinnyi wa APR FC, benshi bazi ko asanzwe agira ikinyabupfura, yatangiye umwaka we neza ariko na none yawusoje nabi kuko yaje gusogongezwa ibibera muri gereza.

Ni nyuma y'uko mu ntangiriro z'uku kwezi yafungiwe i Rubavu iminsi 5 kubera gutwara imodoka yanyweye inzoga.

Nsanzimfura Keddy

Niba hari umukinnyi wabihiwe na 2022, ni Nsanzimfura Keddy wa APR FC uri mu bihano by'iyi kipe bizarangira muri 2023.

Kubera imyitwarire mibi, muri Kanama 2022 yahawe ibihano by'amezi 2 akorera imyitozo mu bato b'iyi kipe ariko mu Kwakira 2022 azakwandikirwa indi baruwa imubwira ko ibihano bye byiyongereyeho amezi 4 kubera amakosa yakomeje kugaragaza.

Uyu mukinnyi yaje gutangaza ko ibi byamukozeho kuko guhanwa byatumye amafaranga yahembwaga agabanukaho, asigaye yakabaye ahembwa banki irayakata yishyura inguzanyo yafashe. Byatumye n'umuvandimwe we yishyuriraga ishuri arivamo.

Nirisarike Salomon

Bwa mbere mu mateka ye mu myaka igera mu 10 amaze akina ku mugabane w'u Burayi, Nirisarike Salomon ntazibagirwa ko uyu mwaka ari bwo yamaze igihe kinini nta kipe afite.

Muri Kamena ni bwo FC Urartu yakiniraga muri Armenia yamumenyesheje ko itazamwongerera amasezerano. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi aricaye nta kipe arabona, ategereje ko muri Mutarama 2023 yazabona indi.

Djihad Bizimana

Ni umusore uri mu bihe bigoye mu ikipe ya KMSK Deinze mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi. Djihad nta gushidikanya ko agiye gusoza umwaka wa 2022 nabi kubera ibihe arimo.

Ni umukinnyi kuva umwaka wa 2022-23 watangira nta mukino n'umwe arakina ndetse nta nubwo araboneka muri 18 bifashishwa ku mukino.

Uyu mukinnyi ndetse byavuzwe ko yanoherejwe gukorera imyitozo mu bato b'iyi kipe. Ubwo ISIMBI yageragezaga kumubaza kuri iki kibazo yavuze ko atari cyo gihe cyiza cyo kubivugaho. Ni Nyuma y'uko ubwo yari mu ikipe y'igihugu nabwo yabibajijweho akavuga ko ari ibintu byinshi byatwara igihe azabivugaho nyuma.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urakagenda-buheri-heri-wababereye-nk-umubirizi-bamwe-mu-bakinnyi-bashavujwe-na-2022-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)