Umutoza wa Man United yahishuye umukinnyi akeneye nyuma yo gushimisha abafana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Manchester United,Erik Ten Hag yavuze ko ikipe ye ikeneye abakinnyi bashya kugira ngo igume mu marushanwa yose iri guhatanira gusa yemeza ko we akeneye rutahizamu.

Ibi yabivuze nyuma yo kubura Umuholandi,Cody Gakpo w'imyaka 23.

The Red Devils bari imbere mu rugamba rwo gushaka uyu mukinnyi mu mpeshyi ariko byarangiye Liverpool imutwaye.

Ikipe ya Manchester United yatsinze ibitego 3-0 Nottingham Forest mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri iha abakunzi bayo Noheli nziza no kwinjira neza mu mwaka mushya wa 2023.

Ibitego bya Marcus Rashford,Anthony Martial na Fred byatumye iyi kipe ikomeza imbaraga mu rugamba rwo gushaka uko yaguma mu myanya 4 ya mbere.

Nyuma y'uyu mukino,umutoza Ten Hag abajijwe ku kubura uyu mukinnyi,yagize ati "Ntabwo njya mvuga ku byerekeye umukinnyi ku giti cye.

Turashaka rutahizamu,byaba byiza kubera imikino myinshi igiye kuza.Turashaka kuguma mu marushanwa yose tuzakinamo kandi kugira abakinnyi benshi ni ingenzi.

Turacyari ku isoko gusa rigomba kujyana n'imikinire ndetse n'ubukungu dufite."

Abafana ba United bararakaye nyuma yo kumva ko Gakpo yatwawe na Liverpool.

Ikinyamakuru Mail kivuga ko United nta mafaranga ifite yo gushora ku isoko mu kwezi gutaha ariyo mpamvu ihanze amaso gutira umukinnyi usimbura Ronaldo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-man-united-yahishuye-umukinnyi-akeneye-nyuma-yo-gushimisha-abafana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)