Umunyezamu Onana washinjwe imyitwarire mibi mu gikombe cy'isi yasezeye mu ikipe ya Cameroon #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Cameroun André Onana ukinira Inter Milan yahagaritse gukinira ikipe y'igihugu cye,nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero mbere yo guhura na Serbia mu itsinda ry'igikombe cy'isi.

Yafashe iki cyemezo nyuma y'uko nyuma yo gukurwa mu bagombaga gukina uwo mukino banganyijemo ibitego 3-3 na Serbia mu Gikombe cy'Isi, yasize bagenzi be muri Qatar arataha.

Onana w'imyaka 26 yakiniye "Les Lions Indomptables" imikino 34 kuva muri Gicurasi 2016.

Uyu bivugwa ko yashwanye n'umutoza we Rigobert Song mu gikombe cy'isi.Yirukanwe amaze gukina umukino umwe mu gikombe cy'isi wamuhuje n'Ubusuwisi.

Uyu yanditse ati "Nyuma y'amasaha menshi y'imyitozo,ingendo nyinshi no kwihangana kudasanzwe,ubu navuga ko nageze ku nzozi zanjye.

Ariko buri nkuru yose,uko yaba ari nziza kose igira iherezo.Inkuru yanjye n'ikipe ya Cameroon yageze ku iherezo.

Abakinnyi baraza bakagenda,amazina araza ariko Cameroon iza imbere y'umuntu wese n'umukinnyi wese.

Cameroon izabaho iteka kimwe n'urukundo rwanjye ku ikipe y'igihugu n'abafana badushyigikiye.

Ibyiyumvo byanjye ntibizahinduka.Umutima wa Cameroon muri njye uzahora utera kandi aho nzajya hose nzaharanira kuzamura ibendera rya Cameroon hejuru cyane.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyezamu-onana-washinjwe-imyitwarire-mibi-mu-gikombe-cy-isi-yasezeye-mu-ikipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)