Umunyamakuru akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yambitse impeta umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Rayon Sports akaba n'umunyamakuru, Nkurunziza Jean Paul yambitse impeta y'urukundo Nkusi Goreth [Gogo] bamaze igihe bakundana amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 muri Quiet Heaven Garden.

Nyuma y'igihe bakundana Nkurunziza Jean Paul akaba yahisemo gusaba Gogo ko yamwemerera akazamubera nyina w'abana be maze igihe basigaje ku Isi bakakimarana undi arabyemera.

Nkurunziza Jean Paul usanzwe ari n'umunyanyamakuru w'imikino ubimazemo igihe aho akorera Isango Star & TV amazeho imyaka itari mike, Gogo yahise amuha ikinganza maze amwambika impeta ya fiançailles.

Yasabye Gogo ko yazamubera umugore
Gogo byamutunguye abura uko yifata
Yamwemereye maze amuha ikiganza amwambika impeta ya fiançailles
Byari ibyishimo kuri Goreth Nkusi
Bombi bari bamaze igihe kinini bakundana
Igihe basigaje ku Isi bahisemo kukimara bari kumwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-akaba-n-umuvugizi-wa-rayon-sports-nkurunziza-jean-paul-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)