Twari tuzi ko bakuroze - Meddy yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kuvuga ko agiye gusohora indirimbo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard [Meddy] yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yavugaga ko agiye gusohora indirimbo nshya, ni nyuma y'igihe kinini abakunzi be batagerwaho n'umuziki we.

Hashize umwaka urenga uyu muhanzi nta ndirimbo nshya asohora, akaba aheruka gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Queen of Sheba' yasohoye tariki ya 20 Nzeri 2022.

Nyuma y'iyi ndirimbo nta yindi yasohoye ndetse amakuru akaba avuga ko atazongera gusohora indirimbo z'Isi ahubwo azajya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko mu minsi ya vuba agiye gusohora indirimbo nshya.

Ati "Indirimbo nshya iraje! Hari hashize igihe."

Byitezwe ko iyi ndirimbo izaba yitwa "Blessed" izajya hanze tariki ya 20 Ukuboza 2022 ni mu gihe izakurikirwa n'indi izasohoka tariki ya 20 Mutarama 2023.

Ubu butumwa bwasamiwe hejuru n'abakunzi be batari bamuherutse, bagenda bagaragaza ko bishimiye cyane kongera kumva ko hari indirimbo agiye gusohora ni mu gihe hari n'abatebyaga bitewe n'igihe amaze adasohora indirimbo bavuga ko baketse ko bari baramuroze. Gusa hari na benshi bamugaragarije ko batishimiye icyemezo yafashe cyo kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

New Music coming! Been a minute ! 🫤

â€" MEDDY (@Meddyonly) December 14, 2022

Mana ushimwe Meddy arutse uburozi😂😂😂😂

â€" NZOGERA (@Damour_nzogera) December 15, 2022

Narinziko baguhaye uburozi bwa Ethiopia bwitwa rugarikamabondo😂

â€" Heavy🇷🇼 (@KizitoIzzy) December 15, 2022

Twari tuziko bakuroze🥹🥹

â€" Joselyine Chap❤️ (@joselyinechap) December 15, 2022

Aha ni sawa ✌🏾

â€" 🅡🅤🅚🅤🅝🅓🅞 🅟🅐🅣🅡🅘🅒🅚 (@Patycope) December 15, 2022

ahwi!!!, bari baratubwiye ko wabaye umutayeri🥺

â€" la boubou🇦🇷💙 (@umucln) December 15, 2022

Thank God, batubwiraga ko usigaye utwara ibikamyo🥶😭😩

â€" Siga Inkweto Hanze ™ (@Nomiso__) December 15, 2022

Meddy ft Israel Mbonyi, Daniella and James😂

â€" Rütunganya 🇷🇼 💙 (@Manasehnduwayo) December 15, 2022

Please Meddy if really God called you...you need to leave this industry and live your real life for the benefit of yourself and your family!!! Don't go to so called Gospel coz it is also not clean (no difference)...many of Gospel singers also work with devils to please lucifer!

â€" kwapa (@kwampalang) December 15, 2022

I think he is trying to live like Christ not trying to live like any other person . He is living a life worth of his calling .

â€" Ngabo Ariel (@NgaboAriel) December 15, 2022

Hope it's Gospel

â€" MAMAYIWEE❕🌼🏹 (@mrj_00000) December 15, 2022

We can't wait,

Gusa ibe atari gospel kuko Mbonyicambu, Vesitina na Dorukasi, Bosebabireba,.... dore ko babaye ubwatsi baraduhagije.

â€" KT 🇷🇼🇨🇩 (@KigaliNight) December 14, 2022

Ewe!! Abanyarwanda tugira amatiku gusa!! Ntimwanubaha umuntu mukaba muretse guca imanza? Ntimwari muzi ko iyo umusore yabyaye aba umugabo byinshi bigahinduka? Murabana babi by @DannyVumbi

â€" HimbaMPIMBE (@Birman2500) December 15, 2022

♥️♥️♥️

â€" brother (@brotherwacu) December 15, 2022

Ese ubwo iyubanza kudusuhuza nkabantu warumaze iminsi utavugisha man?
Gusa irabe atari Gospel rwose

â€" KA VIRUNGA KUMUKARA🇷🇼 (@TheVolk250) December 15, 2022

Drop the 💣 we are ready @Meddyonly

â€" Krein (@KreinNtezi) December 15, 2022

Blessed turayi tegereje cyane

â€" Sir. Nizeyimana Egide (@nizeyimanaegid5) December 15, 2022

Ft vestina&Dorcas , bosebabireba , mbonyi alongside Nyarudindiri😩😩

â€" P mars_RWUBUSISI 🇲🇬🇷🇼 (@Mars_NGOGA) December 15, 2022

I can't wait 🥺

â€" 🌼KABUTO 🌹 (@Alinewagahaman1) December 15, 2022

Ase man wagiye ureka kubabaza abafana koko?? Brazil iratubabaje, Portugal iratubabaje,...Messi ageze final ☹️☹️ enough is enough duhe umuzike

â€" Munna kigali (@Kennyahmed5) December 14, 2022

Ready my idol @Meddyonly I hope it's gospel

â€" NIYIGABA Pacifique (@nipacis) December 15, 2022

Nyuma yo kuvugana n'Imana ukaba umanukanye new gospel song🤗

â€" Umwari Utamwaye❤❤ (@KettyCarine) December 15, 2022

Ngo ariko n'Imana yaraguhamagaye?ariko njyewe nigute yabona Numero yanjye?ese warayitabye?CG ihamagara ibyamamare gusa?

â€" IZABAYO Theophile (@IZABAYOTheophi3) December 15, 2022

Can't wait I stay connected on @Meddyonly umwana wo kwifishi sha! 🔥

â€" 𝔻𝕚𝕕𝕪𝕋𝕙𝕖𝕂𝕚𝕟𝕘 ®️ (@didytheking) December 14, 2022

Inspired by Holly spirit? Or as usually it's just beat? Wenda reka mfomboze izina ryayoo ni (sinzasubira inyuma.) (Si nzakuvaho) cg Ndakomeje Murugendo.. si ingo @Meddyonly

â€" 👨‍⚕️PRO-ERNESTO👀💉💊 (@mr_munyantore) December 14, 2022

Waratubirije cyane, ukwiriye gucibwa amande.
Gira vuba wangu wabona utuzaniye Gospel kandi buri Sunday tujya kuri church 😄

â€" Fabrice MUKUNZI (@mfabrouce) December 15, 2022

Meddy agiye gusohora indirimbo nyuma y'igihe kinini



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/twari-tuzi-ko-bakuroze-meddy-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi-nyuma-yo-kuvuga-ko-agiye-gusohora-indirimbo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)