Sena igiye guhata ibibazo Minisitiri w'Intebe ku mpanuka zikabije mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inteko Rusange ya Sena, kuri uyu wa Mbere yemeje gutumiza uhagarariye Guverinoma, ngo atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zo gukuraho imbogamizi zigaragara mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano, ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Zimwe mu mpamvu zitera impanuka zagaragajwe na Komisiyo zirimo imiterere y'imihanda, harimo imihanda yubatswe kera iteye nabi; imikoreshereze y'ibinyabiziga, ahanini ibitarakorewe ubugenzuzi; n'imikorere y'amagaraje akenshi usanga adakorerwa ubugenzuzi.

Komisiyo yavuze ko hari byinshi byakozwe birimo kuba harashyizweho Politiki yo gutwara abantu n'ibintu na Politiki y'igihugu y'umutekano, n'ingamba zo gushyiraho ibigo bisuzuma ibinyabiziga, gupima abatwara banyoye ibisindisha na kamera (camera) zo ku muhanda, mu gukumira no kurwanya impanuka.

Nyamara ngo impanuka zakomeje kwiyogera, ku buryo zavuye ku 4160 mu 2020 zigera ku 8639 mu 2021, ndetse muri uyu mwaka wa 2022 nubwo utararangira, hamaze kuba impanuka 8,660.

Izo mpanuka zahitanye abantu benshi, barimo 629 mu 2020, 655 mu 2021 na 687 bamaze gupfa muri uyu mwaka wa 2022.

Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano Hadija Ndangiza Murangwa, yavuze ko abo bantu bapfuye ari benshi, kuko ari impuzandengo y'abantu babiri bicwa n'impanuka ku munsi.

Ati "Iki ni ikibazo dukwiye guhagurukira kugira ngo tumenye impamvu zigitera n'uburyo bwo gukumira izi mpanuka."

Senateri Emmanuel Havugimana yavuze ko iyi mibare ishyira u Rwanda ku mwanya wa 15 ku isi mu bihugu 153, mu kugira impanuka zihitana abantu benshi, ashingiye kuri raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko mu bantu 100,000, abantu 44 bicwa n'impanuka buri mwaka.

Ni ibintu yagaragaje ko bikwiye gufatirwa ibyemezo, kuko nko mu Busuwisi, ho bageze ku muntu umwe wicwa n'impanuka mu bantu 100,000.

Senateri Ndangiza yavuze ko muri iyo gahunda, Minisitiri w'Intebe ubwe akwiye kwitaba Sena cyangwa akohereza minisitiri ubifite mu nshingano, agasubiza ibibazo by'abasenateri.

Muri iyi minsi impanuka zimaze kuba nyinshi, aho mu bihe bitandukanye zakunze gukorwa n'amakamyo manini atwara ibyifashishwa mu bwubatsi azwi nka HOWO, bamwe bagakeka ko yaba afite ikibazo cyihariye, nubwo nta cyemezo cy'abahanga kirabyemeza.

Uretse izo modoka ariko, n'ubundi bwoko bw'imodoka bukomeje gukora impanuka, aho nko mu mujyi wa Kigali, mu cyumweru kimwe gusa hamenyekanye impanuka eshatu zikomeye kandi zishe abantu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ahazwi nko mu Izindiro, habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, umuntu umwe ahita yitaba Imana, abandi babarirwa mu icumi barakomereka.

Ku wa Gatanu nabwo abanyonzi babiri bagonzwe n'imodoka bahita bitaba Imana, abanyamaguru batatu bakomereka bikabije, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yataga umuhanda mu Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo.

Ni mu gihe ku wa 13 Ukuboza 2022, impanuka y'imodoka nini itwara abagenzi mu buryo rusange yabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ihitana abantu babiri barimo umumotari n'umugenzi yari ahetse, nyuma yo gucika feri.

Ibigo by'ubwishingizi nabyo byakomeje kugaragaza ko impanuka zazamutse cyane, ku buryo biri mu bituma bigira ibihombo.

IVOMO:IGIHE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/sena-igiye-guhata-ibibazo-minisitiri-w-intebe-ku-kibazo-cy-impanuka-zikabije-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)