Ronaldo wo muri Brazil yahishuye umukinnyi wahize abandi mu gikombe cy'isi utari Messi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyabigwi mu mupira w'amaguru,Ronaldo,Luis Nazario de Lima yavuze ko Kylian Mbappé yitwaye neza mu gikombe cy'isi 2022 kurusha abandi bose ariwe wagombaga gutorwa nk'umukinnyi w'irushanwa.

Nyuma yo gutsinda ibitego 8 akarusha abandi bose,Mbappe yafashije Ubufaransa kugera ku mukino wa nyuma batsindwa na Argentina ariko nabwo awutsindamo ibitego 3 wenyine.

Lionel Messi yatsinze ibitego 2 muri uwo mukino ndetse atsinda penaliti muri 4-2 Argentina yatsinze Ubufaransa ariko Ronaldo yavuze ko nubwo yitwaye neza atagombaga kuza imbere ya Mbappe ku gihembo cy'umukinnyi mwiza w'irushanwa.

Ronaldo mukuru yavuze ko mu bintu byose Mbappe yari hejuru ndetse ko nubwo atatwaye igikombe cy'isi,abatoye batagombaga kwirengagiza uruahre rukomeye yagize.

Ati "Yakoze igikombe cy'isi cyiza cyane kuva ku mukino wa mbere kugera kuwa nyuma.Nubwo atatsinze ku mukino w'Ubwongereza n'uwa Maroc ariko yakinnye neza atanga imipira yavuyemo ibitego.

Ku mukino wa nyuma yitwaye neza atsinda ibitego 4 ubariyemo na penaliti zose yateye.Mu buryo bw'imikinire yari hejuru cyane.Yari agoye gufata,mu by'ukuri yari akwiriye gutorwa nk'umukinnyi w'irushanwa.

Mu gikombe cy'isi harimo abakinnyi bihuta ariko Mbappe yari abarusha cyane.Uko namubonye yanyibukije njye wa kera ndi mu bihe byiza.

Yari azi neza kubyaza umusaruro umwanya muto afite,yari mwiza n'igihe nta mupira afite n'igihe asigaranye n'umukinnyi umwe,yari agoye cyane.Kuri njye yari igitangaza."

Ronaldo yatwaye Ballon d'Or ebyiri iyo muri 1997 na 2002 ari nabwo yanafashije Brazil gutwara igikombe cy'isi iheruka.


R9 yavuze ko Mbappe yaruhije buri mukinnyi wese mu gikombe cy'isi



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ronaldo-wo-muri-brazil-yahishuye-umukinnyi-wahize-abandi-mu-gikombe-cy-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)