Nick Cannon ari mu byishimo byinshi byo kwibaruka umwana wa 12 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wa tariki 29 Ukuboza 2022, nibwo Nick Cannon yatangarije abamukurikira ko yibarutse umwana wa 12, wavutse ku wa 14 Ukuboza 2022.

Uyu mwana yise 'Halo Marie Cannon' yamwitiriye nyirakuru witwaga Marie. Yamubyaranye n'umunyamideri Alyssa Scott.

Uyu ni mwana wa kabiri aba bombi babyaranye, nyuma y'umuhungu bise Zen witabye Imana ku wa 15 Ukuboza 2021, amaze amezi atanu avutse.

Nick Cannon na Alyssa Scott bishimiye kwakira uyu mwana w'umukobwa binyuze mu butumwa bw'amashusho n'amafoto bafashe mu minsi 15 ishize.

Uyu mwaka Nick Cannon yakiriye abana bane, dore ko mu minsi ishize yabyaye undi mwana yise Beautiful Zeppelin umaze ibyumweru bitandatu avutse, yabyaranye na Abby De La Rosa basanzwe bafitanye abana babiri b'impanga.

Hashize kandi ibyumweru 10 abyaye umuhungu yise Rise Messiah yabyaranye na Brittany Bell basanzwe bafitanye abana babiri.

Mu mezi atatu ashize nabwo yabyaye umwana w'umukobwa yise Onyx Ice Cole yabyaranye na LaNisha Cole

Nanone mu mezi atanu ashize uyu muryango mugari wakiriye undi mwana w'umuhungu bise Legendary Love yabyaranye na Bre Tiesi.

Moroccan na Monroe nibo bana bakuru ba Nick Cannon bafite imyaka 11, bakaba ari impanga yabyaranye n'umuhanzikazi Mariah Carey.

Mu bana ba Cannon, 11 ni bo bariho dore ko hari uwitwaga Zen wapfuye azize kanseri y'ubwonko, nyuma y'amezi atanu avutse.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nick-cannon-ari-mu-byishimo-byinshi-byo-kwibaruka-umwana-wa-12

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)