Mukuru wa Patient Bizimana, Munyaribanje Dida... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 10/12/2022 ni bwo Blessing Miracle Church yimitse abashumba batatu: Rev. Pastor Munyaribanje Didace [Papa Divine], Pastor Uwitonze Jeannette na Pastor Ahishakiye Cansilde.

Umuhango wo kwimika aba bapasiteri wabereye mu itorero Blessing Miracle Church ishami rya Kanombe mu mujyi wa Kigali. Aba bashumba bimitswe, basanzwe bakorera umurimo w'Imana ku Kacyiru aho bayobowe na Rev. Didace Munyaribanje uvukana na Patient Bizimana.

Kuri iyo itariki bimikiweho, Rev Pastor Didace Munyaribanje yizihije isabukuru y'imyaka 55 y'amavuko. Ni mu gihe ubwo yizihizaga imyaka 50 y'amavuko, yari yimitswe ku kuba Mwalimu mu Itorero Jesus is coming ryabatirijwemo Anita Pendo kuwa 25 Ukuboza 2015.

Umuramyi Patient Bizimana n'umugore we Gentille Bizimana batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifashishije iyakure {internet} batanga ubutumwa bwo kukwifuriza Munyaribanje Didace ibihe byiza no kuzahirwa mu nshingano nshya ahawe zo gukorera Imana nka 'Reverend'.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123891/mukuru-wa-patient-bizimana-munyaribanje-didace-yagizwe-reverend-muri-blessing-miracle-chur-123891.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)