Ese Rayon Sports iraza kwikura mu rwobo yashyizwemo na APR FC ?[IBIVUGWA] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza 2022,guhera saa Cyenda mu mukino w'Umunsi wa 14 wa Shampiyona.

Aya makipe arahura muri uyu mukino w'ubukeba uhuruza abantu benshi kurusha indi yose mu Rwanda.

Uyu n'umwe mu mikino ab'imitima yoroshye bahitamo kuba kure y'ikoranabuhanga kugira ngo bamenye ibyabaye nyuma mu gihe abandi barya kare kugira ngo bataza kurya nyuma y'umukino bari kubitamo amarira.

Ishimwe Claude ni we musifuzi wo hagati kuri uyu mukino. Azaba yungirijwe na Ishimwe Didier na Bamporiki Désiré basifura ku ruhande, mu gihe Ruzindana Nsoro azaba ari umusifuzi wa kane.

Rayon Sports ntirabasha kubona intsinzi kuri APR FC kuva iyitsinze igitego 1-0 muri Mata 2019.

Kuva icyo gihe, amakipe yombi yakinnye imikino irindwi, ikipe y'Ingabo itsindamo ine irimo uheruka kuzihuza muri Gicurasi mu gikombe cy'Amahoro warangiye ari ibitego 2-1, zinganya itatu.

APR FC itozwa n'Umunya-Maroc, Adil Mohammed Erradi,yibasiye bikomeye Rayon Sports ku buryo igikomeye yakoraga ari ukunganya.

Kuva mu Ukuboza 2019, Umunya-Mexique Javier Martínez Espinoza, Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Guy Bukasa n'Umurundi Masudi Djuma batakaje akazi muri Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na APR FC.

Ni mu gihe Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixão Santos atongerewe amasezerano muri iyi kipe nyuma yo gusezererwa na APR FC muri ½ cy'Igikombe cy'Amahorocya 2022, umwaka w'imikino wa 2021/22 ukababera impfabusa.

Rayon Sports niyo iri ku gitutu kuri uyu mukino kurusha APR FC kuko uretse kuba imaze kugirwa insina ngufi,yanatsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-2 mu mukino uheruka.

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa kabiri by'agateganyo,nyuma y'aho AS Kigali itsinze igitego 1-0 Gorilla FC cya Felix Lotin kuri uyu wa Gatanu.

Ibi rero bigomba kuba byashyize Rayon Sports ku gitutu kuko ubuyobozi bwayo bwavuze ko bushaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Umutoza Haringingo Francis ari ku gitutu kuko nyuma yo gutsindwa na Musanze FC ndetse na Etincelles FC abakunzi b'iyi kipe bamurakariye cyane ndetse bamwe ntibatinze gusaba ko yirukanwa nubwo yari akiri ku mwanya wa mbere.

Uyu n'umukino urangira Rayon Sports yirukanye umutoza kuko mu myaka ishize niko byagenze kandi Haringingo niwe wiguriye abakinnyi yashakaga.

Icyerekana igitutu kiri kuri uyu mutoza,n'uko yagumye i Rubavu nyuma y'umukino wa Etincelles FC,areba uwa APR FC na Rutsiro FC kugira ngo ayige.

Haringingo arabizi ko gutsinda APR FC atari akazi koroshye nubwo mu mwaka w'imikino ushize yayitsinze kabiri muri shampiyona ari muri Kiyovu Sports.

Ikindi kigaragaza ko Haringingo ari ku gitutu n'uko yafashe umwanzuro wo kuruhura kizigenza we Esombe Willy Onana mu mukino ushize kugira ngo azabe aryana kuri uyu wa Gatandatu.

Iki gitutu kiri no mu buyobozi bwa Rayon Sports kuko kuwa 13 Ukuboza,2022,Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle yagize ati"Imyaka ishize ari itatu tudatsinda APR tuzahatana. Ku wa Gatandatu ni ugupfa cyangwa gukira, ni umukino wa nyuma. Gutsinda tubifite mu nshingano kuva ku bakinnyi, ku batoza. Twambarire urugamba. Tugomba gutsinda."

APR FC yiyunze n'abakunzi bayo ubushize ubwo yatsindaga Rutsiro ibitego 2-0 nyamara yari imaze imikino 4 idatsinda harimo 3 itinjiza igitego.

Nubwo itari ku gitutu cyane ariko nayo irabizi ko gutsinda uyu mukino byayongerera imbaraga mu gushaka shampiyona.

Uyu n'umukino uziye igihe ku mpande zombi kuko buri imwe iri mu mwanya mwiza wo guhatana ndetse yose afite abakinnyi buzuye nubwo Ndizeye Samuel ashidikanywaho kwa Rayon Sports.Hakizimana Adolphe nawe amaze iminsi afite imvune ariko yarakize.

Kugeza ubu AS Kigali ni iya mbere n'amanota 30,Rayon Sports ni iya kabiri na 28,APR FC ni iya 3 na 24 inganya na Kiyovu Sports.

Uyu munsi Marines FC yanganyije na Sunrise FC ibitego 2-2.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ni 5000 Frw, ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 30 Frw n'ibihumbi 100 Frw.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ese-rayon-sports-iraza-kwikura-mu-rwobo-yashyizwemo-na-apr-fc-ibivugwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)