Mugunga Christian agiye gufasha uwo Buravan y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kaberuka Isaac Kaberuka yagaragaje impano ye, ubwo yari umwe mu bitabiriye igitaramo cyo gutanga ibihembo bya Kalisimbi. Uyu musore na bagenzi be basabye Mc Nario ko yahabwa umwanya, akerekana ko afite impano yo kuririmba.

Nario wari uyoboye ibirori yabimwemereye. Kaberuka yabanje kuririmba indirimbo yitwa 'Peace of Mind' ya Shemi, abantu benshi bari bateraniye ahabereye igikorwa batangarira impano y'uyu mwana w'umuhungu.

Uyu musore yahise asabwa na Nario kuririmba indi ndirimbo y'umuhanzi akunda, aririmba 'Gusaakaara' ya Buravan. Iyi ndirimbo yayiririmbaga arira, abajijwe impamvu asubiza ko uyu muhanzi yari yaramwemereye ubufasha ariko ku bw'amahirwe make akitaba Imana batongeye guhura ngo amujyane muri studio.

Ati ''Buravan twahuye muri CHOGM yishimira impano yanjye. Icyambabaje nyuma yahise arwara bityo aza gupfa atanjyanye muri studio, nk'uko yari yabinsezeranyije.''

Mugunga wari umwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutanga ibi bihembo, yabanje aza imbere amufumbatiza amafaranga. Nyuma aza kugaruka kubera kunyurwa n'ubuhanga bw'uyu mwana asaba ijambo, avuga ko amwereye kumwishyurira amashusho n'amajwi indirimbo ebyiri.

Kaberuka wemerewe gukorerwa  indirimbo afite imyaka 18, yiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye. Avuka mu bana barindwi akaba uwa kabiri. Uyu musore wavukiye muri Nyarugenge yatangiye umuziki mu 2018.

Abahanzi akunda harimo Nel Ngabo, Kenny Sol na Ish Kevin. Yiga ku Kabusunzu.

Mugunga Christian wamwemereye ubufasha yabonye izuba ku wa 18 Kanama 1983, avukira i Burundi mu nkambi y'impunzi yarimo bamwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga kubera imiyoborere mibi yari mu Rwanda.

Ni umwe mu bahanzi baririmba injyana gakondo. Ubusanzwe aba mu Mujyi wa Dubai aho acuruza 'avoka'.


Kaberuka yagaragaje impano itangaje mu kuririmba yemererwa na Mugunga kuzamufasha 

Kaberuka yari yemerewe na Buravan ko azamufasha akajya muri studio, uyu musore ahita arwara ndetse aza gupfa bitamukundiye 

Mugunga [ubazana ibumoso] yavuze ko azafasha uyu mwana uko ashoboye. Mugunga ari no mu bashyikirije ibihembo umwe mu bacyegukanye muri Kalisimbi Entertainment Awards

REBA INDIRIMBO YA MUGUNGA AHERUKA GUSHYIRA HANZE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124273/mugunga-christian-agiye-gufasha-uwo-buravan-yemereye-inkunga-mu-muziki-agapfa-bitamukundiy-124273.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)