Mugenzi Bienvenue na Bertrand mu bitabiriye a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dream Team football academy ifatanyije n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, bateguye amahuruwa agamije kongerera ubumenyi abatoza b'amarerero bagera kuri 47 baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu.

Amahugurwa ari kubera mu cyumba cy'inama cya sitade ya kigali i Nyamirambo.

Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere akaba mu gihe cy'iminsi 8 aho azarangira tariki 3 Mutarama umwaka utaha, bivuze ko harimo akaruhuko k'iminsi 2. 

Umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA, Gerrad Busher niwe watangije aya mahugurwa, aho yasabye abayitabiriye ko nibasoza kwiga batagomba kugenda ngo basinzire. Yagize ati" ndasaba ko abitabiriye aya mahugurwa, narangira nta kugenda ngo mwidamararire ahubwo mugomba gukomeza kwihugura kuko kwiga ari uguhozaho."

Gerrard Busher ushinzwe tekinike muri FERWAFA, niwe watangije aya mahugurwa 

Aya mahugurwa ayobowe n'abarimu barimo Antoine Rutsindura bakunze kwita Mabombe, Muhire Hassan ndetse hakaba hari n'umukozi wa FERWAFA uhagarariye amasomo, Bazirake Hamim.

Mu bitabiriye aya mahugurwa, harimo abakinnyi ba Kiyovu Sports barimo Mugenzi Bienvenue, umwe mu banyarwanda bafite ibitego byinshi muri shampiyona kuri ubu, na Iradukunda Bertrand uherutse gusinyira iyi kipe avuye muri Botswana.

Iradukunda Bertrand wakiniye APR FC, Police FC, Bugesera FC, Mukura VS Gasogi United, Township na Kiyovu Sports arimo kuri ubu, nawe yari ari mubitabiriye aya mahugurwa 


Mugenzi nawe ukinira Kiyovu Sports ari mubitabiriye aya mahugurwa 

Henriette Byukusenge, ari mu bagore 2 bagaragaye muri aya mahugurwa 

Mutezinka Prisca nawe yitabiriye aya mahugurwa, akaba asanzwe ari umutoza w'abana 


Ramadhan ubanza iburyo nawe ni umukinnyi wa Kiyovu Sports wayigezemo avuye muri Mukura 


Muhire Hassan ni umwe mu barimu bari guhugura aba batoza 


Muhire afatanyije na Antoine Rutsindura 

Didier Cyiza usanzwe ubu mu ikipe y'abasheshakanguhe ya ASV FC nawe yari yitabiriye aya mahugurwa
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124278/mugenzi-bienvenue-na-bertrand-mu-bitabiriye-amahugurwa-yubutoza-mu-gushaka-license-d-124278.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)