Juno Kizigenza na Bruce Melodie baciye agahigo mu bandi bahanzi bose - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi babiri Juno Kizigenza na Bruce Melodie kuva basohora indirimbo nshya bakomeje kuyobora urutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe mu Rwanda bahigitse abanya Nigeria bari bamaze igihe kinini baruyoboye.

Umuhanzi Juno Kizigenza abifashijwemo n'indirimbo ye nshya yise 'Jaja' yakoranye na Kivumbi ayoboye uru rutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe cyane mu Rwanda, aho akurikiwe na 'Funga Macho' ya Bruce Melodie.

Aba bahanzi bakurikiranye gutya kuri uru rubuga rucuruza imiziki kuva bashyira hanze indirimbo zabo nshya bahigitse 'Cough' ya Kizz Daniel na 'Rush' ya Ayra Starr bari bihariye iyi myanya.

Usibye aba bahanzi bafite imyanya y'imbere, abandi bahanzi bari hafi Okkama mu ndirimbo 'Tsaper' iri ku mwanya wa Gatanu na 'Basi Sori' ya Passy Kizito na Chriss Eazy iri ku mwanya wa Gatandatu.

 



Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-na-bruce-melodie-baciye-agahigo-mu-bandi-bahanzi-bose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)