Irengero ry'ibaruwa yavugishije benshi Rayon Sports yandikiye FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yandikiye FERWAFA yamagana abasifuzi 3 ivuga ko batozongera kuyisifurira, gusa ibaruwa ntiyigeze igera mu bunyamabanga bw'iri shyirahamwe nyuma y'uko muri komite ya Rayon Sports hari ababyanze.

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI gifite ni uko ku wa Kabiri w'iki cyumweru Rayon Sports yari yandikiye FERWAFA ndetse ibaruwa igomba kuba yageze mu bunyamabanga bw'Ishyirahanwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda bitarenze ku wa Gatatu.

Iyi baruwa yari yasinyweho na perezida w'iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yavugaga ko itifuza ko abasifuzi Twagirumukiza Abdul (usifura hagati) n'abafisifuzi bo ku ruhande Mugabo Eric na Karangwa Justin bazongera gusifurira iyi kipe.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'umuvugizi w'iyi kipe Nkurunziza Jean Paul yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakane ko iyi baruwa ihari.

Yagize ati "iyo baruwa hari iyo wabonye? Mwategereza igasohoka."

Umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko iyo baruwa nta yo bigeze babona.

Ati "ese iyo baruwa ya Rayon Sports abantu bose bavuga ko ntayo ndabona? Ntayo rwose. "

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo kwandika iyi baruwa habayeho kutumvikana aho bamwe muri Rayon Sports bifuzaga ko itangwa, ni mu gihe abandi babyamaganiye kure bavuga ko ntaho byabaye ko ikipe yanga umusifuzi, bivugwa ko byaje kurangira iyi baruwa bahisemo ko itagomba gutangwa.

Twagirumukiza Abdul ni umwe mu basifuzi Rayon Sports itifuza
Karangwa Justin, Rayon Sports yamunenze ku mukino wa Kiyovu Sports
Mugabo Eric na we Rayon Sports ntimwifuza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irengero-ry-ibaruwa-yavugishije-benshi-rayon-sports-yandikiye-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)