Header Ads Widget

Technology

Igikombe cy'isi: U Bufaransa bwagutuye akagoz... - #rwanda #RwOT

Kuri uyu wa Gatatu u Bufaransa yatsinze Morocco ibitego 2-0 mu mikino y'igikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar. U Bufaransa bwazamutse butsinze ikipe y'igihugu y'u Bwongereza muri 1/4 naho Morocco yo yakoze ibitangaza itsinda Portugal ya Cristiano igitego 1-0 yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy'isi.

Ni imikino mukurikirana binyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda shene ya RTV CH 101 & CH 725 (Dish) kuri Decoderi ya StarTimes.

Abakinnyi b'u Bufaransa 11 babanje mu kibuga: Lloris; Koundé, Varane, Konaté, Théo Hernandez; Tchouaméni, Fofana; Dembélé, Griezmann, Mbappé na Giroud.

Uyu mukino watangiye gukinwa saa tatu z'ijoro kuri Albyt stadium, Ikipe y'igihugu ya Morocco niyo yatangiye ikina neza ariko bihinduka imfabusa ku munota wa 5 gusa Theo Hernandez atsinda igitego cya 1 cy'u Bufaransa.


Igitego Theo Hernandez yarashe Morocco hakiri kare

Abakinnyi ba Morocco 11 babanje mu kibuga: Bono; Hakimi, El Yamiq, Achraf Dari , Saiss, Mazraoui; Amrabat, Ounahi; Ziyech, En Nesyri na Boufal.

Morocco nyuma yo gutsindwa igitego ntabwo yigeze iva mu mukino kuko yakomeje gukina neza inagerageza gushaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 9 Ounahi usanzwe akina neza mu kibuga hagati yarekuye ishoti riremereye ariko Lloris arikuramo nta nkommyi. 

Ubusanzwe ikipe y'igihugu ya Morocco isanzwe ikinira inyuma igacungira ku kwirukankana imipira ariko uyu munsi ntabwo byabahiriye bitewe n'abakinnyi bataka ku ruhande rw'u Bufaransa.

Ku munota wa 17 Oliver Giroud yarekuye ishoti ripima amatoni ariko riragenda rikubita igiti cy'izamu. Ku munota wa 21 Morocco yasimbuje ku buryo butateguwe kubera imvune havamo kapiteni Romain Saiss hinjiramo Selim Amallah.


Hernandez na Giroud bishimira igitego

Ku munota wa 37 u Bufaransa bwashoboraga kubona igitego cya 2 ku mupira wari uzamukanywe na Mbappe ariko awushyize mu izamu uhura na myugariro wa Morocco. Mu minota ya nyuma y'igice cya mbere Morocco yakinnye nk'iyariye amavubi ndetse yashoboraga no kuba yabonye ibitego 2 ariko Lloris ababera ibamba bituma igice cya mbere kirangira ari u Bufaransa buyoboye.


Igitego Morocco yarase mbere y'uko igice cya mbere kirangira

Igice cya kabiri cyatangiye Morocco isimbuza havamo Mazraoui utababaniye mu gice cya mbere hinjiramo Attiyat-Allah. Mu minota 50 Morocco yahinduye imikinire ireka gukinira inyuma bituma imera nk'iyisize insenda irataka cyane ariko igitego gikomeza kuba ikibazo. Abakinnyi ba Morocco nka Ounahi; Ziyech na En Nesyr bagiye barata ibitego byabazwe.

U Bufaransa bwakomeje kwatakwa cyane maze umutoza afata umwanzuro wo gukuramo Oliver Giroud wari wananiwe azana Thuram bituma bongera gutambaza umupira. Ku munota wa 79 u Bufaransa bwatsinze igitego cya 2 gitsinzwe na Kolo Muani winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira mwiza yari ahawe na Kylian Mbappe. 

Mu minota y'inyongera Morocco yatatse cyane ariko bakomeza gukina nk'abadashaka gutsinda maze umukino urangira u Bufaransa buyoboye umukino n'ibitego 2-0. 

Ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki 18/12/2022, ikipe y'igihugu y'u Bufaransa izakina na Argentine ya Lionel Messi yasezereye Croatia muri 1/2.

StarTimes kandi mu mwaka utaha wa 2023, izabereka 'imikino ya CHAN 2023, CAF Champions League, na CAF Confederations Cup na Shampiyona y'Abadage Bundesliga kuri shene za Sports za StarTimes, no kuri Application ya StarTimes ON.


Umukinnyi watsinze igitego cya 2 asimbuye Dembele



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123863/igikombe-cyisi-u-bufaransa-bwagutuye-akagozi-ka-morocco-yirangayeho-bwerekeza-ku-mukino-wa-123863.html

Post a Comment

0 Comments

Nature