Haracura iki nyuma y'Imyanzuro yafatiwe i Kibumba hagati ya M23 n'Ingabo za Congo ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Okapi yatangaje ko ibiganiro byabereye i Kibumba nka hamwe uyu mutwe wigaruriye, byitabirwa n'ukuriye ingabo z 'Akarere zoherejwe muri Congo kugarura amahoro, abahagarariye ingabo z'umuryango w'Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, urwego ruhuriweho rw'Inama Mpuzamahanga y'ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka, EJVM.

Umuvugizi wa Kivu y'Amajyaruguru,Lt Col Guillaume Njike Kaiko,yatangaje ko ibi biganiro byabaye ku busabe bwa M23.

Yagize ati 'M23 yashakaga guhura n'abayobozi ba Afurika y'Iburasirazuba ngo bababwire ikibateye inkeke.Ku bw'ibyo ni uko ni bemera kurekura uduce bafashe nk'uko abakuru b'ibibihugu babyemeje mu nama yabereye i Louanda, ingabo za Congo,FARDC zitazabagabaho ibitero.'

Yakomeje agira ati 'Abayobozi b'ingabo za Congo,ngiye kuvugana n'uhagarariye ingabo muri batayo ya gatatu n'uwungirije ibikorwa bya gisirikare, ku buryo M23 ishyize mu bikorwa ibyo abakuru b'ibihugu bayisabye, batagabwaho ibitero na FARDC.'

M23 ivuga ko ibi biganiro byabaye mu mwuka mwiza ndetse ko mu gihe cya vuba hategerejwe ibindi bizabahuza n'abahagarariye ingabo za Congo .

Byabaye nyuma yaho M23 iheruka kwerekana imfungwa z'intambara yafashe zirimo umusirikare mukuru mu ngabo za Congo, wafatiwe mu mirwano.

Umutwe wa M23 wafashe uduce dutandukanye twa Congo turimo Kibumba,Kalengera yo muri teritwari ya Rutsuru,Ntamugenga,Muhimbira,Nyaluhondo n'ahandi.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Haracura-iki-nyuma-y-Imyanzuro-yafatiwe-i-Kibumba-hagati-ya-M23-n-Ingabo-za-Congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)