Eric & Yael, itsinda rishya ryo kwitega muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Tumaze imyaka itatu tubifite muri gahunda tunabisengera, turashima Imana ko igihe ari iki noneho byasohoye" - Eric & Yael baganira na InyaRwanda. Aba bombi nubwo bamaze imyaka itatu bashaka gutangiza iri tsinda bakagenda bahura n'imbogamizi, basanzwe ari abaririmbyi bakomeye.

Yael Niyitegeka ni umuririmbyi w'imena muri Kingdom of God Ministries, akaba yaramamaye cyane biturutse ku ndirimbo atera y'iri tsinda yitwa "Nzamuhimbaza" n'izindi zinyuranye. Umugabo we Eric Rukundo ni umu Producer, umucuranzi akaba n'umuririmbyi mu itsinda Country Legends.

Tariki 05.10.2019 nibwo Eric na Yael barushinze. Kuva bakoze ubukwe hashize imyaka itatu, ingana neza n'imyaka bamaranye igitekerezo cyo gushinga itsinda Eric & Yael. Birumvikanisha ko bakimara gukora ubukwe bahise batekereza ku kuririmbana mu itsinda ry'umuryango [couple].

Itsinda ryabo rifite umwihariko!. Andi matsind y'abashakanye, agaragara bose baririmba ariko Eric & Yael siko bimeze kuko Yael niwe gusa uririmba, hanyuma umugabowe Eric akamucurangira piano. Mu ndirimbo bahereyeho, bagaragara banafite abandi baririmbyi bahagararana na Yael.


Eric & Yael biyongereye ku matsinda y'abashakanye yiyemeje guhimbaza Imana mu ndirimbo

"Impavu turitangije ubu nk'uko twabivuze haruguru twamaze igihe tubisengera tunabitegura ariko byari bitaradukundira bitewe n'impamvu zitandukanye ariko twizera ko ari cyo gihe Imana yari yarateguye ko tuzatangira" - Eric Rukundo asubiza umunyamakuru wacu.

Yakomeje avuga ko iyo umuntu afite inshingano hari igihe bimusaba kubanza gufata umwanya kugira ngo abashe kuzubahiriza zaba izo mu kazi gasanzwe cyangwa iz'urugo, bisaba igihe rero kugira ngo umuntu abishyire ku murongo neza nta na kimwe kibangamiwe. 

Yavuze ko Yael ubusanzwe ari umuramyi mu itorero ariko akanakunda kuba afite ahantu henshi ari bujye kwifatanya nabo kuramya Imana haba mu yandi matorero, ibitaramo n'ahandi, noneho hakiyongeraho ko ari umubyeyi afite ninshimgano z'urugo. Ibi bikaba biri mu mpamvu batahise batangira kuririmbana nyuma yo kurushinga.

Producer Eric yavuze bimwe mu bizaranga itsinda ryabo, ati "Tuzajya dukora indirimbo zo gusohora ziramya zikanahimbaza Imana. Ariko cyane cyane twifuza kujya twifatanya n'abantu tubasanze aho bari mu bice bitandukanye tugafatanya kuramya no guhimbaza Imana, tugasangira ijambo ry'Imana tukanagira n'abo dufasha bakeneye ubufasha  mubuzima busanzwe".

Indirimbo "Hozana" basohoye, yavuze ko bayikoze kubera "turimo kwitegura Noheli. Umusi twizihizaho kuvuka kwa Yesu". Ati "Twifatanyaga n'isi yose kwishimira Yesu watuvukiye ariko tunibutsa abantu icyamuzanye harimo kudukuraho ibyaha, gucirwaho iteka ndetse n'umutwaro wo kwirirwa dushaka ibitambo nk'uko cyera byahendaga kugira ngo umuntu ababarirwe".

Arakomeza ati "Muri chorus [inyikirizo] yayo twifashishije amagambo ya Bibiliya Luka 19:36 Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira. Luka 19:37 Yenda kugera mu ibanga rw'umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry'abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw'ibitangaza babonye byose bati Luka 19:38 'Hahirwa Umwami uje mu izina ry'Uwiteka, Amahoro abe mu ijuru, n'icyubahiro kibe ahasumba hose.'


Eric asanzwe ari umuproducer akaba na Perezida wa Country Legends


Yael ari mu baririmbyi bakomeye mu Rwanda

REBA INDIRIMBO NSHYA "HOZANA" YA ERIC & YAEL




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124218/eric-yael-itsinda-rishya-ryo-kwitega-muri-gospel-ryasohoye-indirimbo-ya-mbere-hozana-video-124218.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)