Diamond Platnumz yahishuye impamvu ataje gutaramira I Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Diamond Platnumz uzwi nka Simba yemeje ko atagitaramiye I Kigali aho ashinja abari bamutumiye kuba nyirabayazana,ntibakore ibyo bari bumvikanye.

Biravugwa ko Kizigenza Diamond Platnumz yanze kwitabira iki gitaramo nyuma y'uko adahawe amafaranga yose yari yumvikanye n'abagiteguye.

Abinyujije kuri Instagram ye,Simba yagize ati "Kubera ibikorwa by'ukudaha agaciro ibintu n'uburangazi ku bategura igitaramo,mbabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cyacu i Kigali-Rwanda,cyagombaga kuba uyu munsi kuwa 23 Ukuboza 2022 kitari bube."

Uyu yakomeje agira ati "Abashinzwe inyungu zanjye n'abanyamategeko banjye bari kubikoraho.Ntegereje ikindi gitaramo,vuba aha nzabamenyesha amatariki mashya y'igihe nzaririmbira i Kigali.

Simba Arabakunda."

Iki igitaramo cyiswe 'One People Concert'cyatangiye guca amarenga ejo ko kitazaba ubwo uyu muhanzi bwije atageze mu Rwanda kandi yari gusangira n'abakunzi be ku mugoroba.

Byari byitezwe ko uyu muhanzi agera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali saa kumi n'imwe z'umugoroba wo ku wa 22 Ukuboza, gusa abanyamakuru bamutegereje baraheba, bazinga ibikoresho barataha.

Byari byitezwe ko Diamond afata indege ikamuzana i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza nyuma y'ibiganiro byamuhuje n'umwe mu bamutumiye, gusa yanze guhaguruka atarahabwa 80% y'amafaranga bumvikanye.

Biravugwa ko muri kontaro harimo ko yagombaga kwishyurwa miliyoni 124 Frw, ariko yari yamaze guhabwa miliyoni 40 Frw.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/diamond-platnumz-yahishuye-impamvu-ataje-gutaramira-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)