Diamond Platnumz watengushye Abanyarwanda yariye Noheli nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Diamond Platnumz wari utegerejwe i Kigali mu gitaramo cyiswe One People Concert cyagombaga kuba ku wa 23 Ukuboza 2022 ariko ntaboneke,yagaragaje ko arwaye.

Diamond Platnumz yasangije abakunzi be amashusho agaragara ko ameze nabi ari mu bitaro.

Amakuru aravuga ko kuri iki cyumweru,Diamond yiriwe aryamye mu bitaro yitabwaho n'abaganga,ameze nabi cyane.

Yanditse ko Noheli yamugendekeye nabi kuko yabaye ari mu bitaro ndetse yari mu byuma byinshi bigaragaza ko uburwayi bwe butoroshye.

Yavuze ati "Noheli yagenze nabi uyu mwaka".

Diamond Platnumz yatangaje ko kutaza gutaramira mu Rwanda byatewe no guhuzagurika n'uburangazi bw'abateguye igitaramo.

Haravugwa kandi umwuka mubi mu mubano wa Diamond Platnumz n'umujyanama we Sallam SK Mendez aho ngo bamaze amezi ane badahurira mu bikorwa bitandukanye nk'uko byari bisanzwe.

Sallam SK Mendez yatangiye gukorana na Diamond Platnumz mu 2013 nyuma yo kumuhuza na Davido bagakorana indirimbo bise 'Number One'.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/diamond-platnumz-watengushye-abanyarwanda-yariye-noheli-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)