Burundi:Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe ahita asaba ubufasha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Burundi, umubyeyi ukomoka mu ntara ya Rumonge yibarutse abana 6 ku munsi wa Noheli. Bavukiye mu bitaro bya gisirikira bya Kamenge mu Murwa Mukuru Bujumbura.

Se w'aba bana, Hasssan Ndayishimiye yabwiye Ijwi rya Amerika ko bari bazi ko bazabyara abo bana ndetse n'abaganga bababaye hafi.

Ati "Ndashima Imana n'abaganga bamfashije.Abana baracyari mu mashini bameze neza.

Uyu yavuze ko abana na nyina ubabyara bameze neza ariko asaba Leta kumugoboka kugira ngo abo bana azashobore kubatunga cyane ko uyu muryango wari usanganywe abandi bana batatu.

Ati 'Njye nta bushobozi mfite ahubwo nagira ngo nsabe abantu bazamfashe mbone aho kuba n'abo bana no kubona uko abo bana bazabaho kuko njye ntishoboye."

Uyu mugabo yavuze ko ari ubwa kane yari agiye kubyara ndetse ko mu idini ye ya Isilamu abantu bari kumufasha kubona icyatunga umuryango we.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-umubyeyi-yabyaye-abana-batandatu-icyarimwe-ahita-asaba-ubufasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)