Header Ads Widget

Technology

Bitewe n'amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n'ikipe ya Musanze FC #rwanda #RwOT

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2022 nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Musanze FC bwatangaje ko uwari umutoza wayo Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso atari umutoza wayo kuko agiye gukomeza amasomo yo gutoza.

Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'ikipe bubinyujije ku rubuga rwa Interineti rwa Twitter, ubuyozi bwa Musanze bwagize buti 'Turashimira cyane Nshimiyimana Maurice wari umutoza wungirije ku bwitange bwanyu mu gihe twamaranye, Tubifurije kuzagira Amasomo meza!'.

Nubwo uyu mutoza atandukanye n'iyi kipe hari amakuru yavugaga ko yaba yirukanywe, gusa amakuru ikinyamamuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu mutoza ashobora kuba ari wasabye gutandukana nayo guko ngo agiye gukomereza amasomo yo gutoza ku mugabane w'i Burayi.

Maso atandukanye na Musanze FC hashize iminsi mike avuye kwiga mu gihugu cya Uganda aho yakuye impamyabumenyi ya License B y'ubutoza ku mugabane wa Afurika.

Nshimiyimana Maurice wageze muri Musanze FC kuya 16 Kamena 2021 asize iyi kipe iri ku mwanya wa gatandatu n'amanota 20, nyuma y'imikino 13 imaze gukinwa mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda.

The post Bitewe n'amasomo, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wari umutoza wungirije yatandukanye n'ikipe ya Musanze FC appeared first on RUSHYASHYA.Source : https://rushyashya.net/bitewe-namasomo-nshimiyimana-maurice-uzwi-nka-maso-wari-umutoza-wungirije-yatandukanye-nikipe-ya-musanze-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bitewe-namasomo-nshimiyimana-maurice-uzwi-nka-maso-wari-umutoza-wungirije-yatandukanye-nikipe-ya-musanze-fc

Post a Comment

0 Comments

Nature