Barashinjwa kwica ! RIB yataye muri yombi Mudugudu,Ushinzwe umutekano aburirwa irengero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iminsi ibiri irashize Kayumba Charles atawe muri yombi akekwaho gukubita Ndindabahizi Eric w'imyaka 22 y'amavuko bikamuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko umukuru w'umudugudu Kayumba ukekwaho gukubita uriya muturage atari wenyine ahubwo yari kumwe na Irabizi Gerard ushinzwe umutekano, we akaba agishakishwa kuko yatorotse ubutabera.

Hari andi makuru ko Ndindabahizi yaketsweho kwiba imifuka ibiri y'ibishyimbo y'umukecuru wari warafashe amafaranga ibihumbi maganabiri na mirongo itanu y'u Rwanda, ayashyira mu gitabo cyitwa Intambara Ikomeye, maze ahita abishyira mu mufuka w'ibishyimbo, ari na byo bikekwa ko nyakwigendera yatwaye ayo mafaranga, n'ibishyimbo maze akirirwa agurira abantu inzoga n'inyama mu isantere.

Mu kiganiro cy'ihariye umuyobozi w'akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yahaye UMUSEKE dukesha iyi nkuru,yavuze ko RIB yatangiye iperereza.

Ati 'Abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi, hari n'abandi bagishakishwa RIB ikomeje iperereza.'

Nyakwigendera usize umugore n'abana babiri, yakomokaga mu kagari ka Cyeru mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, bivugwa ko bamuvanye mu kagari ka Mututu bamujyana aho avuka atarashiramo umwuka akaba yaraguye ku ivuko.

Abamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibirizi.

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza bwibutsa abayobozi kwirinda ibintu byose bishobora guhungabanya ubuzima bw'abaturage, kuko ari na bo baba bashinzwe kubareberera no kubashakira ubuzima bwiza.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Barashinjwa-kwica-RIB-yataye-muri-yombi-Mudugudu-Ushinzwe-umutekano-aburirwa-irengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)