Abaturiye Imirenge ihana imbibi na Congo basabwe kuba maso #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu biganiro n'abatuye mu Mirenge ya Bugeshi, Cyanzarwe na Busasamana ihana imbibi na DRC hamwe mu hakunze kunyura abageregeza guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Ministiri Gasana yavuze ko abahungabanya umutekano ntaho bagiye nubwo imbaraga zabo zayoyotse.

Gusa yavuze ko nubwo u Rwanda rufite umutekano usendereye nta kwirara gukwiye kubaho, abiheraho asaba abatuye iyi mirenge kwirinda no kwitandukanya n'ushaka guhungabanya ituze ry'abanyarwanda kabone nubwo yaba ari umuvandimwe wabo.

Abatuye muri iyi mirenge yakunze kwibasirwa n'abacengezi bashimangira ko bazi ingaruka zo kubura umutekano.

Kuba iterambere bagezeho ubu barikesha uwo umutekano bari barabuze, bemeza ko bazakora ibishoboka byose mu kuwicungira. Naho ku ngingo yo kwitandukanya n'abavandimwe babo bafite imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, abatuye kuri iyi mipaka ngo nta kuzuyaza.

Abandi baburiwe ni abakora ibikorwa by'ubucoracora bambutsa ibicuruzwa n'ibiyobyabwenge mu nzira zitemewe n'amategeko, aba basabwe kubireka.

RBA



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abaturiye-Imirenge-ihana-imbibi-na-Congo-basabwe-kuba-maso

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)