Abafana ba APR FC bari mu bitaro nyuma yo gukubitwa bakanakomeretswa n'Abuzukuru ba Shitani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafana babiri na APR FC bari mu bitaro nyuma yo gukubitwa ndetse bakanakomeretswa n'amayibobo z'i Rubavu zizwi nk'Abuzukuru ba Shitani.

Byose byabaye nyuma y'umukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona wo APR FC yanganyirijemo na Etincelles FC 1-1 i Rubavu kuri Stade Umuganda.

Abakubiswe ni Prince wo muri Fan Club ya Warriors ndetse na Japhet wo muri Kicukiro Fan Club, aba bombi bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Gisenyi bakaba barimo kwitabwaho.

Bikiba benshi bavuze ko ari abafana ba Etincelles babakubise, ariko umwe mu bafana ba APR FC urwaje aba bafana, yabwiye ISIMBI ko bakubiswe n'Abuzukuru ba Shitani.

Ati "umukino ubwo wari urangiye twari ku modoka turimo twinjira twenda gutaha, haje abafana ba Etincelles bari bivanze n'Abuzukuru ba Shitani, kumwe amadirishya aba afunguye banyujijemo akaboko bashikuza telefoni. "

"Kuko bo bari batarinjira bahise bababwira ngo babafate ko bibye telefoni, barabirukankana barayibaka, hahise haza igihiriri cy'abantu benshi abo ngabo ngo ni Abuzukuru ba Shitani, batangira gutera amabuye, batera buri kimwe, buri wese ariruka akiza amagara ye, noneho Japhet bari bamwubarayeho bamuhondesha amabuye, undi yagiye agiye kumukiza maze na we bamutera amabuye baramukomeretsa."

Yakomeje avuga ko bitabaje polisi na yo ikavuga ko babananiye.

Ati "twitabaje polisi ivuga ko na yo bayinaniye ngo ni Abuzukuru ba Shitani."

Ku kijyanye n'uko ari abafana ba Etincelles babikoze nk'uko byavuzwe, yagize ati "mvuze ngo barimo, harimo bake nakwita uduhirimbi. Nubwo bari bambaye imyenda ya Etincelles FC ntabwo nakwemeza ko ari abafana ba Etincelles, ni kwa kundi abantu aba ari ingengera bagatoragura umwenda wa Etincelles FC bakambara, ari umutuku n'umweru ntabwo nakwemeza ko ari abafana ba Etincelles."

Aba bafana bakubiswe bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi aho bahise bahabwa ubuvuzi bw'ibanze, bakaba bari bategereje umuganga ngo yemeze niba bataha cyangwa barara mu bitaro bakananyuzwa mu cyuma.

Prince yakomerekejwe cyane
Japhet ni uku yagizwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abafana-ba-apr-fc-bari-mu-bitaro-nyuma-yo-gukubitwa-bakanakomeretswa-n-abuzukuru-ba-shitani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)