Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gitondo cyo kuwa 23 Ukuboza 2022 abaturage barenga 250 bo mu karere ka Ruhango, mu kagari ka Buhoro ho mu ntara y'Amajyepfo bazindukiye mu gikorwa cyo kubagara no guterera imyumbati Uwamahoro M. Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye

Iki gikorwa cyaje gikurikira ubudehe bwo kumuterera imyumbati cyabaye tariki ya 22 Nzeli 2022, Umuryango utari uwa Leta witwa TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE ufatanyije n'akarere ka Ruhango wari wateguye igikorwa cy'Ubudehe cyo guhingira Madamu Uwamahoro Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Uwamahoro yahingiwe Umurima  ungana na Hegitari zirenga ebyiri, aho wahinzwe ugaterwamo imbuto y'Imyumbati igezweho  yitwa Norcas. Iki gikorwa cyiza cyahawe agaciro k'amafaranga ibihumbi magana cyenda (900,000Frw) wakongeraho igikorwa cya none cyo kubagara cyikaba cyahawe agaciro k'Amafaranga arenga ibihumbi maganane (400,000Frw) 

Ni ubudehe bwitabiriwe n'abaturage bo mu Ruhango barenga 250 bayobowe n'abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye by'umwihariko mu bagize inzego z'ibanze harimo n'abazobereye ibikorwa by'Ubuhinzi kuko basanze agomba no kugenerwa ifumbire kugirango imyumbati yahingiwe izere neza itazarumba bitewe n'Ubutaka bushaje

Uwamahoro na Mugorewase Rachel bacinya akadiho

Uwamahoro Marie Claire yagize ati 'Njyewe kuva uyu muryango wansanga ukamba hafi nahisemo kutazongera kwatisha umurima wanjye kuko bamfashije kuwuhinga kandi nanjye iyi mbuto nziza y'imyumbati nanjye nzayigeza ku bandi nimara kwera, navuga ko kubwanjye nabonye abandi babyeyi nyuma yuko bishwe muri Jenoside, Twubake Ubumwe yambereye abandi babyeyi kuko n'ubu iyo ngize ikibazo ndabahamagara'

Uwamahoro kandi ubushize yagenewe amatungo magufi arimo ingurube ndetse n'ihene akaba ahamya ko azamufasha kubona ifumbire ndetse n'amafaranga yo kwifashisha.

Madame Mugorewase Rachel umujyanama mu karere ka Ruhango unakuriye uyu muryango wa Twubake ubumwe n'ubwiyunge yatangaje ko ibi bikorwa bizakomereza no mu bandi batishoboye ndetse no mu bakoze Jenoside bireze bakemera icyaha nabo batishoboye kugirango bisange mu muryangoi nyarwanda

 

Umuyobozi wungirije wa Twubake Ubumwe n'ubwiyunge Bwana Gatete Jean Pierre ati 'Tuzakomeza gushyigikira ubumwe bw'abanyarwanda kuko ariyo soko yo kwimakaza umuco w'ubworoherane mu muryango nyarwanda

Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge ni Umuryango utari uwa Leta ugamije gukomeza kwimakaza Ubumwe n'Ubwiyunge mu Rwanda ndetse no Kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho ava akagera, Ukaba ufite Intego ko uzakomeza ibikorwa by'Umuganda nk'ibi bihuza abanyarwanda kugirango bashishikarizwe kubana mu mahoro ndetse basobanurirwe ibyiza byo gukunda igihugu no gushyigikira gahunda za Leta.

 

The post Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umuryango-twubake-ubumwe-wongeye-guha-umuganda-uwacitse-ku-icumu-rya-jenoside-mu-ruhango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuryango-twubake-ubumwe-wongeye-guha-umuganda-uwacitse-ku-icumu-rya-jenoside-mu-ruhango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)