"U Rwanda ruzakomeza kubungabunga amahoro muri EAC"-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano yaba mu karere ndetse no mu Mugabane wa Afurika.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) bamaze iminsi bari gukorera imirimo yabo mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati " U Rwanda rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu mu guharanira umutekano n'amahoro yaba mu karere ndetse n'umugabane."

Perezida Kagame yavuze kandi ko 'nubwo hari intambwe yatewe'mu korohereza urujya n'uruza ku mipaka hakiri imbogamizi mu mitangire ya serivisi.

Ati: 'Igisubizo cy'ibi ni ubushake bwa politike.'

Ibihugu bihuriye muri EAC mu myaka ya vuba, cyangwa n'ubu, byagiye bigira ubushyamirane mu bya politiki, nk'u Rwanda na Uganda, u Rwanda n'u Burundi cyangwa u Rwanda na DR Congo, hakaba n'ibyagiye bigirana ibibazo bishingiye ku bucuruzi n'urujya n'uruza rw'ibicuruzwa nka Tanzania na Kenya, hamwe na Uganda na Kenya.

Inzobere zivuga ko ibi bibazo ari bimwe mu bituma intego z'ubumwe bw'ibi bihugu zitagerwaho uko biba byabyiyemeje.

Nyuma y'amasezerano yemejwe n'ibihugu bigize EAC akuraho imbogamizi ku rujya n'uruza rw'abantu n'ibintu, abaturage bo muri EAC bari biteze cyane ubwisanzure mu kujya guhaha, gucuruza, gutura cyangwa kujya gukora aho bashaka muri iri soko ryagutse ubu rifite abaturage miliyoni zirenga 172.

Gusa mu 2020, ubwo EAC yuzuzaga imyaka 20, bamwe babwiye BBC Gahuzamiryango ko ibyo bikiri inzozi kuko urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu rutoroshye ku mipaka nk'uko biri mu masezerano y'abanyapolitike.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-ruzakomeza-kubungabunga-amahoro-muri-eac-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)