Rubavu : Umutungo w'Umubiligi wa Miliyoni 400 wagurishijwe 110 Frw muri Cyamunara y'urubanza rutaracibwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango waterejwe cyamunara, ni uwa Valois Felix akaba umuvandimwe wa Valois Jean Marie wafashe inguzanyo ya Miliyoni 61 Frw mu gihe umutungo wagurishijwe ufite agaciro ka Miliyoni 400 Frw ariko ukaba wagurishijwe Miliyoni 110 Frw.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, yageze ahatuye uyu muryango wa Valois Felix, asanga ibikoresho byo mu nzu byasohowe ndetse akavura kari kugwa.

Umugore wa Valois Felix, yavuze ko iyi cyamunara ifitanye isano n'urubanza bamaze iminsi baburana rw'umuvandimwe wabo wagiranye ikibazo n'undi muntu.

Ati 'Twaje kubimenya ko bamuhamagaye mu rukiko baza gushyira muri cyamunara hano mu mutungo urimo abavandimwe batanu, umwe ni we wagize icyo kibazo, twese turi abazungura, harimo abuzukuru n'abuzukuruza, noneho ntibafata umutungo wa nyiri ubwite wagize ikibazo, bafata iby'abantu twese.'

Uyu muturage avuga ko batunguwe n'iyi cyamunara ibaye imburagihe kuko urubanza rwayo rutaracibwa mu buryo bwa burundu.

Ati 'Ikigaragara ni uko umunsi wa none bagize batya badushyira hanze umutware yazindukiye mu kiraka i Kigali. Abana bari mu ishuri, barataha bajye he ? Ese ntibatanga n'integuza ?'

Uyu muryango uvuga ko wari waniyambaje Ubuyobozi bw'Akarere nyuma yo kumenyeshwa ko umutungo wabo ugiye guterezwa cyamunara, ndetse bukabasubiza ko bagomba gutegereza icyemezo cy'urukiko kizasomwa tariki 14 z'uku kwezi k'Ugushyingo 2022.

Uyu mugore wa Valois yakomeje agira ati 'Babomoye, turahari ntabwo twapfuye ariko nta muntu bamenyesheje, ntabwo bampamagaye, ntibahamagaye umutware, ubu se ibyo tubura turabibaza nde ?'

Umuhesha w'inkiko w'umwuga Me Nyirakamana Daphrose wari uhagarariye iki gikorwa cyo guteza cyamunara, yanze kuvugana n'itangazamakuru, gusa uyu muryango wasohowe uvuga ko abari bafitanye ikibazo cyatumye uyu mutungo utezwa cyamunara bagerageje kumvikana ndetse bajyana ikirego gitesha agaciro umwanzuro w'urukiko wa mbere ariko uruhande rundi ngo rwashyizemo imbaraga zo kurangiza urubanza hutihuti.

Me Niyonkuru Jean Aime uyobora urugaga rw'abahesha b'inkiko b'umwuga mu Rwanda, avuga ko itegeko rya cyamunara na ryo rifite ikibazo bityo ko hari ubwo umuturage abirenganiramo.

Ati 'Twe nk'Urugaga, tolerance [kwihangana] ari zeru mu gihe habayeho ikosa ariko n'itegeko ubwaryo rifite ikibazo kuko urabona tuyoborwa na system, iyo umutungo ugiye ku isoko muri cyamunara ya mbere n'iya kabiri, nyiri umutungo n'ugurisha bafite uburenganzira bwo kwanga mu gihe igiciro kitagera kuri 70% ariko ku nshuro ya gatatu, nubwo haboneka ibihumbi bibiri, system ihita ifunguka igatangaza uwatsinze.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabajijwe ibijyanye n'amabaruwa abiri yanditswe ku munsi umwe imwe ibwira uwatsindiye imitungo mu cyamunara gushyira mu bikorwa ibyemejwe n'urukiko indi isaba uwaterejwe cyamunara gutegereza ibyemezo by'urubanza yajuririye ruzasomwa mu kwezi kwa 11, yasubije ko n'ubundi Akarere atari ko karangiza imanza zivuye mu nkiko.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Rubavu-Umutungo-w-Umubiligi-wa-Miliyoni-400-wagurishijwe-110-Frw-muri-Cyamunara-y-urubanza-rutaracibwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)