RIB yataye muri yombi Umunyamakuru ashinjwa gukubita no gukomeretsa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 40 yafatiwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama aho bivugwa ko yakubitiye inkoni umugabo w'imyaka 45 y'amavuko akamukomeretsa mu mutwe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w'imyaka 40 y'amavuko yigeze gukora icyaha gisa n'icyo akurikiranyweho muri iki gihe.

Abaturage batubwiye ko muri Gicurasi, 2021 hari umugore yasanze aho yacururizaga inyama mu Karere ka Bugesera amushumuriza imbwa ye ngo yiruke irye izo nyama.

Icyo gihe uwo mugore yaramubujije ngo areke kumwononera, undi ngo ntiyamwumva ahubwo aramukubita.

Ababirebaga nibo batabaye.

Icyo gihe yarafashwe akorerwa idosiye ndetse ishyikirizwa ubugenzacyaha ariko buza kumurekura akurikiranwa adafunzwe.

Ubu nabwo afungiwe kuri Station ya RIB iri mu Murenge wa Ntarama, iperereza rikaba rikomeje kugira ngo idosiye ye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Urwego rw'abanyamakuru bigenzura runenga imyifatire idahwitse …

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Urwego rw'igihugu rw'abanyamakuru bigenzura, RMC, witwa Emmanuel Mugisha yavuze ko imyitwarire idahwitse iyo ari yo yose yagaragara ku munyamakuru iba idakwiye.

Mugisha avuga ko ubusanzwe umunyamakuru agomba kuba intangarugero mu baturage kuko bamwizera kandi akibuka ko afite inshingano zimugeza aho abandi Banyarwanda benshi batagera bityo akaba agomba kwibombarika.

Ati : ' Umunyamakuru aba agomba kumenya ko ari ikitegererezo cya benshi, akibuka ko abaturage bamufata nk'umuntu akomeye bityo akirinda icyashyira icyasha kuri we ndetse no ku mwuga akora.'

Itegeko rivuga ko gukubita cyangwa gukomeretsa k'ubushake ari icyaha gihanwa n'ingingo ya 121 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Iyo ugishinjwa agihamijwe n'itegeko ahanishwa igifungo cy'imyaka itari munsi y'itatu ariko itarenze itanu,amande Frw 500,000 ariko atarenze Frw 1,000,000.

Ubugenzacyaha busaba abaturarwanda kugira ubworoherane bakirinda guhohotera abandi.

RIB iramenyesha abantu bishora mu byaha ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ikibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

Ivomo:Taarifa



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-Umunyamakuru-ashinjwa-gukubita-no-gukomeretsa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)