RIB yatangiye iperereza ku murambo w'umugore wasanzwe umanitse mu ishyamba mu buryo bw'amayobera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mudugudu wa Gihisi A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasama, mu karere ka Nyanza.

Abakora muri VUP bajya mu kazi ni bo babonye umurambo w'umugore uri mu kigero cy'imyaka 32 y'amavuko umanitse mu giti muri iryo shyamba,

Jean Claude Mayira wageze aho mu bambere yavuze ko nyakwigendera yari amanitse mu giti cya sipure, azirikishije igitenge mu ijosi, akenyeye ikindi, amaboko ye yaramanuye nta gikomere yari afite.

Ati 'Igiti yari amanutsemo n'uburyo aziritsemo, n'ishami amanitsemo ntabwo uwo mudamu yabasha kwiyuriza icyo giti ngo yinaganike hagati y'ishami, bigaragara ko ari umuntu waje aramuzirika, amunaganikamo.'

Umunyamahanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yavuze ko aya makuru bayamenye inzego bireba zikaba zatangiye gukora iperereza.

Ati 'RIB yatangiye gukora iperereza ku cyaba cyamwishe, niba ari abamwishe cyangwa yiyahuye ntabwo twabimenya kugeza ubu, kuko urebye uko ameze ntiwamenya icyateye urupfu rwe.'

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, ari abaturage, ubuyobozi bose bahurizaga ko imyirondoro ya nyakwigendera itaramenyekana, nubwo hari abantu benshi hari habuzemo umuzi.

Hari amakuru avuga ko ibimenyetso bigaragaza ko uwo mugore yari amaze iminsi mike cyane abyaye.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yatangiye-iperereza-ku-murambo-w-umugore-wasanzwe-umanitse-mu-ishyamba-mu-buryo-bw-amayobera

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)