PRIMUS yatangije gahunda nshya ya 'Primus Yac... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda kandi ifite izina rya 'Primus Yacu, u Rwanda rwacu' igamije kurushaho kwegereza BRALIRWA abakunzi b'ikinyobwa cya Primus binyuze mu buryo butandukanye.

Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, ruzakora iyi 'Campaign' ya Primus Yacu Iwacu mu gihe cy'amezi atandatu uhereye ku ya 1 Ugushyingo 2022.

Muri iyi gahunda, hazaba kumenyekanisha uburyohe n'umwihariko wa Primus binyuze mu biganiro n'inyandiko byo mu b'itangazamakuru, Ku byapa ndetse no mu butumwa buzajya butangwa n'umuhanzi Bruce Melody usanzwe ari 'Brand Ambassador' wayo.


Bruce Melodie ni 'Brand Ambassador' wa BRALIRWA

Primus isanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru wa Shampiyona y' u Rwanda y'umupira w'amaguru (Primus National League) iharanira kurema ubucuti, ibyishimo ndetse n'imyidagaduro kuri bose, by'umwihariko mu rubyiruko.

Amakuru y'ibikorwa bya buri munsi bya gahunda ya 'Primus Yacu Iwacu' aboneka ku mbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na Instagram, aho wandika @PrimusRwanda.

Uruganda rwa BRALIRWA rwatangiye gukorera mu Rwanda mu 1959, aho rufite icyicaro i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, rutunganya rukanacuruza ibinyobwa bisembuye bya; Primus, Mutzig, Amstel Malt, Heineken, Legend na Turbo King.

Mu 1974, BRALIRWA yahawe uruhushya na Kompanyi ya Coca Cola, iheraho ikora ibinyobwa bidasembuye bya Coca Cola, Fanta Orange, Citron, Fiesta, Fanta Pineaple, Sprite, Stoney, Krest, Tonic, Cheetah Energy Drink na Vital'O zose zihariwe n'uru ruganda mu Rwanda.

Mu bihe byose, BRALIRWA igira uruhare ndetse igatanga umusanzu mu bikorwa n'imishinga itandukanye yo guteza imbere imibereho myiza y'abanyarwanda n'ibindi byose biteza igihugu imbere.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122515/primus-yatangije-gahunda-nshya-ya-primus-yacu-iwacu-igenewe-abakunzi-bayo-122515.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)