Nta nkuru Mukura VS yatsinze Musanze FC, Marines FC ikeneye abanyamaesengesho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino y'umunsi wa 8 wa shampiyona, nyuma yo gutsindwa umusubirizo Mukura VS yaje kubona amanota 3 iyakuye ku Bworoherane nyuma yo gutsinda Musanze FC 3-2.

Uyu munsi habaye imikino 2 y'umunsi 8 uwo Marines FC yari yakiriyemo Police FC ndetse n'uwo Musanze FC yari yakiriyemo Mukura VS, ni mu gihe ejo hashize Rayon Sports yari yatsinze Sunrise FC 1-0.

Umukino wahuje Musanze FC na Mukura yari imaze iminsi iri mu bihe bibi kubera gutsindwa, Musanze yawutangiye neza kuko ku munota wa mbere gusa Namanda Wafula yatsindiye Musanze igitego cya mbere.

Cyaje kwishyurwa na Kubwimana Cedric ku munota wa 40 maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-1.

Igice cya kabiri kigitangira, Namanda Wafula yaje gutsindira Musanze igitego cya 2 ku munota wa 46, Murenzi Patrick yishyurira Mukura ku munota wa 73 mbere y'uko ku munota wa 76 Tatou atsinda igitego cy'intsinzi. Umukino warangiye ari 3-2.

Ku rundi ruhande Murines FC itarabasha gutsinda umukino n'umwe yari yakiriye Police FC. Iyi kipe yakomeje kujya habi nyuma yo kunganya uyu mukino ibitego 2-2.

Police FC ni yo yafunuye amazamu ku munota wa 4 ku gitego cyatsinzwe na Twizeyimana Martin Fabrice ku munota wa 4, cyaje kwishyurwa na Ismael Gikamba ku munota wa 32. Ntirushwa Aime yatsindiye Police FC icya kabiri ku munota 58 mbere y'uko Marines igombora ku munota wa 90 umukino ukarangira ari 2-2.

Kugeza ubu Marines ni iya nyuma y'amanota 2 mu mikino 6 ni mu gihe Mukura VS ari iya 9 n'amanota 9, Police FC ni iya 6 n'amanota 11, Musanze FC ni iya 4 n'amanota 13 ku rutonde ruyobowe na Rayon Sports ifite 18.

Gahunda yose y'umunsi wa 8

Ku wa Gatanu, tariki 4 Ugushyingo 2022

â€" Rayon Sports 1-0 Sunrise

Ku wa Gatandatu, tariki 5 Ugushyingo 2022

â€" Musanze FC 2-3 Mukura (Saa 15:00)

â€" Marine FC 2-2 Police FC (Saa 15:00)

Ku Cyumweru, tariki 6 Ugushyingo 2022

â€" Rwamagana City VS Etincelles FC (Saa 15:00)

â€" AS Kigali VS Bugesera FC (Saa 15:00)

â€" APR FC VS Gorilla FC (Saa 18:30)

â€" Espoir FC VS Gasogi United (Saa 15:00)

â€" Rutsiro FC VS Kiyovu Sports (Saa 15:00)

Bigoranye Mukura VS yatsinze Musanze FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-nkuru-mukura-vs-yatsinze-musanze-fc-marines-fc-ikeneye-abanyamaesengesho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)