Muhanga: Uwagenzuraga urwogero rwa Hotel Saint Andre Kabgayi yahawe gufungwa iminsi 30 y'Agateganyo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu murenge wa Nyamabuye mu kagali ka Gitarama rwahaye Rutaremara Janvier gukomeza gufungwa by'agateganyo iminsi 30 kubera icyaha akurikiranweho cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake. Uyu niwe wari ushinzwe kugenzura urwogero rwa Hoteli yitiriwe Mutagatifu Andereya ya Kabgayi rwapfiriyemo Nkundineza Pierre waruzwi ku izina rya Kamoja.

Rutaremara Janvier yafunzwe tariki ya 23 Ukwakira 2022 ubwo hagaragaraga umurambo w'uyu Nkundineza Pierre mu rwogero rw'iyi Hotel iherereye mu kagali ka Gahogo ho mu murenge wa Nyamabuye.

Mu iburana rya Rutaremara Janvier ku ifungwa n'ifungura by'agateganyo yaburanye ahakana kugira uruhare mu rupfu rw'uyu wasanzwe yapfiriye muri uru rwogero, ariko yemera ko uyu Nyakwigendera Nkundineza koko yaje koga hamwe n'abandi ariko atigeze amufata isura neza.

Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw'ibanze bujya kumusabira gufungwa iminsi 30 bwashingiye ku mvugo z'abatangabuhamya barimo abakozi bakora muri iyi Hotel ndetse n'Aboganye na Nkundineza barimo Niyomugabo Camiel wavuze ko boganye, we agataha ariko Nyakwigendera agasigara yoga. Asanga yakagombye gukomeza gukurikiranwa afunze kugirango adatoroka ubutabera cyangwa agasibanganya ibimenyetso.

Rutaremara Janvier, yiregura yavuze ko icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye ntacyo yakoze kuko kuri uyu munsi tariki ya 23 Ukwakira 2022 yagenzuye neza uru rwogero nkuko bisanzwe anagerageza guteramo imiti ariko ngo nta muntu yigeze arubonamo yaguyemo.

Abura kandi yasabye urukiko kumurekura agakurikiranwa ari hanze kubera ko ari nawe ubwe wijyanye ku rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), bityo ngo iyo ashaka gutoroka aba yaragiye ntiyijyane kuri RIB.

Mukarugambwa Elisabeth, umubyeyi wa Nyakwigendera wari waje kumva isomwa ry'uru rubanza ku ifungwa n'ifungurwa yabwiye intyoza.com ko yifuza ko nyakwigendera yahabwa ubutabera ndetse anibutsa Hotel ko idakwiye gusa nk'ishaka guhunga iki kibazo cy'urupfu rw'umwana we wapfiririye mu rwogero rwayo. Yagize ati' Ndifuza guhabwa ubutabera ku mwana wanjye wapfiriye mu rwogero (Piscine) rwa Hotel yabo kuko birasa nk'aho bashaka guhunga iki kibazo cyabaye ku mwana wanjye'.

Nyakwigendera Nkundineza Pierre waruzwi ku izina rya Kamoja, yakomokaga mu Mudugudu wa Nyabizenga, Akagari ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, ariko yari atuye mu Murenge wa Nyamabuye ho mu kagali ka Gahogo.

Icyemezo cy'Urukiko kivuga iki?

Iki cyemezo dufite, kigaragaza ko impamvu zagaragajwe n'ubushinjacyaha zifite ishingiro, ko bityo rero uyu Rutaremara Janvier ukekwaho icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye atarekurwa, ahubwo agomba gukomeza gufungwa mu minsi 30. Yibukijwe ko atishimiye imikirize y'uru rubanza afite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cyasomewe mu ruhame rwa benshi ku rukiko rw'ibanze rwa Nyamabuye uhereye umunsi rusomeweho.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2022/11/24/muhanga-uwagenzuraga-urwogero-rwa-hotel-saint-andre-kabgayi-yahawe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)