Messi na Ronaldo bahurijwe ku kibuguzo mu ifo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi foto yafashwe na Annie Liebovitz ni iy'amateka, kuko ibi byamamare muri ruhago y'isi, bitari byagahurira na rimwe mu gikorwa cyihariye, kuva byatangira kunyeganyeza ibinyamakuru by'isi yose mu mwaka wa 2005.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, inkuta za Instagram za Cristiano Ronaldo, Lionel Messi ndetse na Luis Vuitton zashyizweho ubutumwa bujya gusa, bwashyizwe munsi y'ifoto ya bombi bakina ikibuguzo.

Ubutumwa bwaherekeje iyi foto kuri Konti ya Messi na Cristiano buragira buti "Intsinzi ni mu mutwe. Ubu ni ubugeni bwa kera bwafotowe na Annie Leibovits ku bwa Louis Vuitton."

Ubutumwa bwa Cristiano Ronaldo kuri Instagram 

Lionel Messi wo muri Argentine na Cristiano Ronaldo wo muri Portugal bafatwa na benshi nk'abakinnyi babiri ba mbere bakomeye babayeho mu mateka y'umupira w'amaguru, aho bamaze imyaka isaga 15 bahiganwa ubutwari.

Messi ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa amaze gutwara ibihembo bya Ballon D'Or inshuro 7 mu gihe Cristiano Ronaldo wa Manchester United we amaze guhembwa inshuro 5, bombi bakaba abatwaye iki gihembo inshuro nyinshi mu mateka.


Ni ifoto y'amateka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123029/luis-vuitton-yahurije-messi-na-ronaldo-ku-kibuguzo-mu-ifoto-yamateka-123029.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)