Menya byinshi ku ndege itwara imizigo Rwandair yaguze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo nyuma y'igihe kinini hari gahunda yo kuba yashakwa. Ni indege igiye gufasha iyi sosiyete mu bijyanye n'ubwikorezi dore ko yari isanzwe ikoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi mu bwikorezi bw'imizigo.

Indege RwandAir yaguze ni Boeing B737-800SF. Ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura Toni 23.904. Ifite uburebure bwa metro 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.

Boeing ikora ubu bwoko bw'indege ntabwo zari zigenewe gutwara imizigo ariko nyuma ihindura imiterere yazo, zigirwa izishobora kuba zatwara imizigo cyane ko zikenewe cyane muri ibi bihe.

Indege zitwara imizigo ziri mu ziri gukenerwa cyane muri iki gihe kuva icyorezo cya Covid-19 cyakoreka Isi, kikangiza ibijyanye n'ubuhahirane ku Isi hose.

Boeing isobanura B737-800SF nk'imwe mu ndege nziza zishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo. Ivuga ko ishobora gukora urugendo rw'ibiloemetero 2 620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n'izindi zitwara imizigo.

Iyi ndege yatangiye gukora cyane mu 2016, ASL Airlines France ni yo sosiyete ifite indege nyinshi zo muri ubu bwoko.

737 ntabwo ariyo ndege yonyine Boeing yahinduyemo itwara imizigo kuko n'izindi zo mu bwoko bwa 777F ziri mu zikoreshwa cyane. 767F na 777F ziri mu zikoreshwa cyane na DHL na FedEx mu gutwara imizigo.

RwandAir isobanura ko iyi ndege izajya ijya mu byerekezo bitandukanye bya Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati, nka Johannesburg, Nairobi na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko muri iki gihe indege zitwara imizigo zikenewe cyane. Ati " Nk'igihugu kidakora ku nyanja, tuzi akamaro ko kugira ko guhuza ibyerekezo bitandukanye dutwaye imizigo."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/menya-byinshi-ku-ndege-itwara-imizigo-rwandair-yaguze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)