Igitego Ronaldo yatsinze Ghana cyasize amatek... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane nibwo Ronaldo na Portugal akinira bamanutse mu kibuga, ubwo bakinaga n'ikipe y'igihugu ya Ghana. Uyu mukino, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Mu gice cya kabiri, amakipe yaje yariye karungu, byatumye Portugal ibona penariti ku munota wa 65 yaje guterwa neza na Cristiano Ronaldo ahita ashyiraho agahigo, n'umukino urangira ari ibitego 3-2 bya Ghana.

Ronaldo uri kubyina amataha, akomeje gusiga uduhigo bizagorana kuduhigura

Iki gitego Ronaldo yatsinze, cyahise gituma aba umukinnyi wa mbere ubashije gukina ibikombe 5 by'Isi byose akabasha kubitsindamo ibitego. 

Ronaldo yatangiye gukina igikombe cy'Isi mu 2006 ubwo imikino yabereye mu Budage, akaba ari nabwo yatsinze igitego cye cya mbere ubwo bakinaga na Iran. Mu 2010 nabwo Ronaldo yatsinze igitego bakina na North Korea, mu 2014 bahura na Ghana nayo ayitsinda igitego, mu 2018 nabwo Ronaldo yatsinze igitego bahura na Morocco, none no muri Qatar Niko abigenje. 

Muri ibi bitego byose Ronaldo yatsinze, byabonetse mu mikino y'amatsinda kuko nta gitego aratsinda mu mikino yo gukuranwamo. Igitego Ronaldo kandi yatsinze, cyabaye icya 118 atsindiye ikipe y'igihugu ya Portugal.

Aganira n'itangazamakuru, Ronaldo yavuze ko anyuzwe n'amateka akoze n'ubwo mbere byari bigoye. Yagize ati: "Ibi bihe ni byiza cyane kuba nkinnye igikombe cy'Isi cya 5. Turatsinze ariko twanatangiye dukina neza. Ikiza ni uko dutsinze kandi bikaba bibaye mu gihe nari maze iminsi mu bihe bigoye." 

Ronaldo yemereye itangazamakuru ko ibye na Manchester United byarangiye, ubu ari gushakisha indi kipe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123193/igitego-ronaldo-yatsinze-ghana-cyasize-amateka-mu-gikombe-cyisi-123193.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)