Igikombe cy'isi: u Budage hafi yo kubura umwu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wa mbere mu itsinda E mu gikombe cy'isi, usize ikipe y'igihugu y'u Budage itsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Japan ibitego 2-1. Uyu mukino wabaye saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu, ubera kuri Khalifa International Stadium.

Ikipe y'igihugu y'u Budage niyo yatangiye iyoboye umukino ariko nyuma y'iminota mike na Japan yahise yinjira mu mukino, maze ku munota wa 7 inatsinda igitego binyuze ku mukinnyi wabo ukina imbere witwa Daichi Kamada ariko kikangwa kubera ko yari yarariye.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Budage: Neuer; Süle, Rüdiger, Schlotterbeck, Raum; Kimmich, Gündogan; Gnabry, Müller, Musiala na Havertz 

Amakipe yombi yakomeje kwatakana ariko ikipe y'igihugu y'u Budage ikabona amahirwe yo kuba yatsinda ibitego, ariko ntiyabyaze umusaruro.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Japan: Gonda; Sakai, Itakura, Yoshida, Nagatomo; Endo, Ito; Kamada, Tanaka, Kubo; Maeda

Ku munota wa 17 ikipe y'igihugu y'u Budage yabonye amahirwe akomeye yo gustinda igitego ku mupira wari utewe na Jamali Musiala, ariko umupira umuzamu wa Japan awukuramo. 

Guhera ku munota wa 25 u Budage bwatangiye gukinira mu kibuga cya Japan gusa batera amashoti aremereye mu izamu, ariko ba myugariro n'umuzamu wa Japan bakababera ibamba imipira bakayikuramo. 

Ku munota wa 30 u Budage bwabonye penariti ku ikosa ryari rikorewe David Raum, maze ku munota wa 31 Ilkay Gundagon ahita ayitsinda bihita biba igitego 1-0.


Ikosa ryavuyemo Penariti

Nyuma y'uko u Budage butsinze igitego bwakomeje kwataka buterera amashoti aremereye inyuma y'urubuga rw'amahina, ariko kujya mu izamu bikanga ndetse no ku munota wa 49 Kai Havertz yanatsinze igitego ariko baracyanga kubera ko yari yaraririye, bituma igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.


Igitego cy'u Budage cyatsinzwe na Gundogan

Igice cya kabiri cyatangiranye n'impinduka ku ruhande rwa Japan, havamo Take hinjira umukinnyi bafite ukomeye witwa Tamiyasu. Ikipe y'igihugu y'u Budage yatangiranye imbaraga yari ifite mu gice cya mbere n'ubundi yataka cyane, binyuze kuri Jamali Musiala wabonaga afite inyota yo gutsinda igitego.

Musiala yakomeje kwigaragaza cyane maze ku munota wa 58 azamukana umupira awuhereza Gundogan maze atera umupira uremereye, kubw'amahirwe make uragenda ukubita igiti cy'izamu uhita ujya hanze.

Ku munota wa 70 u Budage bwakije umuriro mu izamu rya Japan nk'aho Gnabry na Havertz bateye imipira iremereye, ariko umuzamu akayikuramo. Uyu mukino waranzwe n'ubuhanga bw'abanyezamu cyane kuko ku munota wa 72 abakinnyi ba Japan batatse cyane u Budage banatera imipira iremereye cyane, ariko Nuer akayikuramo.

Ku munota wa 75 Ritsu Doan winjiye mu kibuga asimbuye Ao Tanaka ku munota wa 71 yatsinze igitego, nyuma y'iminota irenga 2 bari bamaze bataka banatera imipira iremereye ariko umuzamu akawukuramo, bihita biba igitego 1-1.


Igitego cya Japan 

Ikipe ya Japan nyuma yo gutsinda igitego yabaye nk'iriye amavubi yataka cyane, maze ku munota wa 83 Asano atsinda igitego cya 2. U Budage bwagumye kwataka bushaka igitego cyo kwishyura, ariko birangira Japan ibatsinze 2-1.


Musiala wahize igitego akakibura




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123159/igikombe-cyisi-u-budage-hafi-yo-kubura-umwuka-bwatsinzwe-na-japan-123159.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)